
Mu gihe cy’ihinga A, hegitare 9770 zahinzweho ibirayi mu karere ka Rubavu, ni umusaruro mwinshi abaturage bari biteguye kubona no kugeza ku isoko kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
Mu karere ka Rubavu, umusaruro wera kuri hegitare ubarirwa kuri toni 33, abaturage bari bahinze ibirayi bagamije guhaza isoko ry’u Rwanda n’abanyamahanga.
Ariko ibyo bakekaga sibyo babonye umusaruro umaze kwera kuko babuze isoko ry’ibirayi bikaborera mu murima.
Umurenge wa Bugeshi, umwe mu mirenge yeramo ibirayi cyane, hari imwe mu mirima irimo ibirayi byumiyemo kubera abaturage badafite aho babijyana.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bamaze kwakira igihombo kuko uretse kubigaburira amatungo ntahandi byatwarwa.
Hakizimana Fideli atuye mu kagari ka Buringo, afite ibirayi yahinze ku butaka burenze Hegitare ariko yabuze isoko biborera mu murima.
Yagize ati “Nahinze ibirayi by’ubwoko bwa PEKO byo byamaze kubora ntibyaribwa, n’amashyirahamwe iyo tuyashyiriye ibyo birayi, imodoka ntizishobora kubitwara kuko bimaze amezi atandatu mu mirima kandi byerera amezi ane.”
Hakizimana avuga ko ibirayi byabo bidashobora kuba imbuto no kuribwa ahubwo byabateye igihombo.
Ati “Nafashe inguzanyo muri banki nzi ko nzakuramo umusaruro nkiteza imbere, none byose byarabose, nari nzi ko nzabonamo toni zitari munsi 25, zarabose amafaranga nashoyemo sinzayabona bizangora kwishyura banki.”

Mu mirima itandukanye mu murenge wa Bugeshi, haboneka ibirayi byumiye mu mirima, ibyeze bikeneye gukurwa n’ibindi bigiye kwera, gusa ibi byose ntibifite aho kujya kuko abaturage bavuga ko nta soko bafite.
Mu karere ka Rubavu habarurwa Toni 4800 bikeneye kugezwa ku isoko, naho ibirengeje igihe cyo kugurishwa bishobora kwangirika bibarirwa muri toni 315.
Abaturage basaba ubuyobozi kubafasha kubashakira isoko ry’umusaruro ntibahombe kuko ubuhinzi bw’ibirayi bwari bubatunze.
Umwe ati “Twari dusanzwe tubona imodoka ziva mu gihugu cy’Uburundi ziza kutugurira ibirayi, none zarahagaze, imodoka zituruka Kigali nazo ziraza zikaduhera ku giciro gito, kiri munsi y’amafaranga 135 yemejwe.”
Minisitiri w’Ubucuruzi Vincent Munyeshyaka yakoreye umuganda wo gutera ibiti mu Murenge wa Bugeshi, aganira n’abaturage kuri iki kibazo, yavuze ko Leta irimo kubishakira igisubizo, ariko ababuza gukorana n’abitwa abashabitsi bagusha igiciro umuhinzi agahomba.
Ati “Turabizi ko mwabonye umusaruro mwinshi kandi ukeneye kubona isoko, turabizeza ko tubashakira abasoko, abana ku mashuri batangiye, twagiye kureba, dusanga barabagaburira umuceri n’akawunga, nyamara dufite umusaruro wangirika, turaganira nabo n’ibigo bihaha ku buryo umusaruro ubonerwa isoko.”
Minisitiri Vincent Munyeshyaka akaba yahise ahura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Rubavu kugira ngo barebe uko bakwihutira kugura umusaruro w’ibirayi ukeneye kujya ku isoko aho kuborera mu mirima.
Leta y’u Rwanda yashyizeho igiciro cy’ibirayi kingana na 135Frw ku kilo kugira ngo umuturage adahomba.
Ohereza igitekerezo
|
nukuri leta nirebe icyo yadukorera kuko mu kagari ka ngando umurenge wa kabatwa ibirayi birikuborera mu mirima.kandi abaturange batangira aho babyerekeza.mudufashe
nibishakirwe isoko ibirayi byaboze si i Rubavu gusa no kukabatwa mukagari ka Ngando kegeranye na Rubavu naho birikubora