Kuva taliki 25/03/2013 ku biro bya RRA mu karere ka Rubavu hari kugaragara imirongo minini y’abantu bashaka kumenyekanisha umusoro ku nyungu. Abenshi bari kubikora kugira ngo batanguranwe n’itariki 31/03/2013 igihe ntarengwa bafite kugira ngo babe barangije kumenyekanisha no kwishyura.

Bamwe mu baturage bavuga ko akazi kaba kababanye kenshi, abandi bakavuga ko kuba baturuka kure nabyo biri mu bituma imirongo yiyongera bagasaba ko byaba byiza bashyiriweho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abaturage batangaza ibi nabo mu mirenge ya kure y’umujyi wa Gisenyi bafite ibicuruzwa n’ibikorwa bagomba kumenyekanishaho umusoro ku nyungu.
Umuyobozi wa RRA mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero, Rivakunda Lambert, avuga ko kwakira abaturage bashaka kumenyekanisha umusoro ku nyungu mu minsi ya nyuma bibagora.

Benshi mu baturagebo mu karere ka Rubavu bavuga ko byakabafashije iki kigo kigiye gishyira amashami hirya no hino ahari amabanki kugira ngo umuturage ashobore gutanga imisoro bitamugoye kuko hari igihe agombera gutegereza igihe azagira mu mujyi aho RRA ikorera.
Kubera ko tariki 31/03/2013 hazaba ari umunsi w’ikiruhuko, kumenyekanisha umusoro bizarangira taliki 01/04/2013.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|