Rubavu: Akarere kashyikirijwe isoko rihagaze Miliyoni 3$ rizoroshya ubuhahirane na DRC

Ikigo giteza imbere ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (Trade mark East Africa TMEA) cyashyikirije akarere ka Rubavu isoko rya miliyoni eshatu z’amadorari rizorohereza ubuhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

TMEA yashyikirije akarere ka Rubavu isoko rya miliyoni eshatu z'amadorari rizoroshya ubuhahirane
TMEA yashyikirije akarere ka Rubavu isoko rya miliyoni eshatu z’amadorari rizoroshya ubuhahirane

Ni isoko riherereye ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ryatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2016 ryuzura 2019 ritwaye miliyoni eshatu n’ibihumbi 302 255 by’amadolari.

isoko rifite aho gukorera 192, ibyumba bikonjesha, ibyumba bya banki, ibyumba by’ivunjisha n’ubwiherero rikazajya ryorohereza abavuye mu mujyi wa Goma kubona ibicuruzwa bivuye mu Rwanda.

Patience Mutesi Gatera umuyobozi wa TMEA mu Rwanda yubatse iri soko ku nkunga y’umuryango ya DFID n’Ambasade y’Ububiligi, avuga ko kubaka amasoko bari bagamije kwagura ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane bibanda kubantu bakora ubucuruzi buciriritse.

“Twasanze Rubavu amasoko ari kure, abacuruzi baciriritse bakora ingendo ndende, bisaba isoko ribegereye, iri soko rizafasha.”

Mutesi avuga ko isoko batanze rizagira uruhare mu kongera agaciro ibicuruzwa byoherezwaga muri Congo kuko nk’amata, imboga, imbuto n’amafi iyo byamaraga igihe byangirikaga kubera kutagira ibyumba bikonjesha ariko ubu bukaba byarashyizwemo.

Minisitere y’ubucuruzi ifite gahunda yo kubaka amasoko icyenda, muriyo TMEA iteganya kubaka amasoko abiri harimo n’isoko rya Nkora muri Rutsiro haziyongeraho n’isoko rya Karongi.

kuri uyu munsi kandi habaye na tombora y’ibibanza ariko kubera ubwinshi bwababishaka hari abatarabashije kubibona. Bamwe babonye aho gukorera bavuga ko batazi ayo bazajya bishyura kuko batarayabwirwa, ariko bizera ko atari menshi.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nabwo butarashyiraho ibiciro kuko basabwe kubanza kureba ibiciro by’andi masoko uko bihagaze ndetse bikaba bimwe mubyo TMEA yasabye Minisiteri y’ubucuruzi n’akarere ka Rubavu kugira ngo abakora ubucuruzi buciriritse bashobore kwibona muri iri soko.

Murenzi Janvier umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere, avuga ko mu kwezi kumwe abazakorera mu isoko bazaba babonetse ndetse bamaze guhugurwa gukoresha iri soko kubera ibikoresho birimo basanzwe batamenyereye.

Uretse mu karere ka Rubavu, TMEA yubatse irindi soko mu karere ka Rusizi naryo ryuzura ritwaye miliyoni ebyiri n’ibihumbi 165 n’amadolari 250 hose akazafasha ubuhahirane bwambukiranya imipaka cyane kubakora ubucuruzi buciriritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka