RRA yinjije miliyari 666 mu mezi atandatu ashize

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyatangaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro ingana n’amafaranga miliyari 666 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2018/2019.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal

Iki kigo cyihaye intego yo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,373.06 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019. Bivuze ko igice cya mbere cy’umwaka kirangiye RRA igeze ku rugero rwa 48% by’umuhigo yihaye.

Ni mu gihe ingengo y’imari ya Leta muri uyu mwaka wa 2018/2019 ingana na miliyari 2,573.

Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko icyizere cyo kuzagera ku ntego bihaye agishingira ku ngamba bashyizeho.

Ati “abantu bose bagomba gusora ntabwo turabageraho uko bikwiye, umuntu ufite amazu arenze abiri yo guturamo, imwe ni yo atazasorera, andi agomba kuyasorera”.

Avuga ko mu byo bishimira harimo kuba intego yo guhaza ingengo y’imari y’Igihugu bageze ku rugero rwa 58%, ariko ikitabashimisha ari abacuruza mu buryo bwa magendu n’abandi bose bashaka kwiba umusoro.

Ati “aba nibo batubabaza kuba batarumva ko bagomba kwihesha agaciro”.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko cyageze ku ntego ya 98% mu gukusanya imisoro y’inzego z’ibanze, aho ngo gifite amafaranga miliyari 23.2 yinjijwe mu isanduku y’uturere mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka