RRA yashimiye abasora neza mu Ntara y’Uburengerazuba

Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye ibyemezo by’ishimwe abasoreshwa buzuza inshingano zabo neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba bagera kuri 14.

Gushimira abasoreshwa beza byabereye mu muhango wo kwizihiza umunsi w’abasora wizihijwe ku nshuro ya 11 tariki 22/08/2012, ukaba wabereye mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba.

Komiseri Ruyumbu Peter, wari uhagarariye RRA yavuze ko muri rusange abasora ari benshi ariko abahembwe ari bo babaye intangarugero kurusha abandi.

Abasora basabwe kugera ikirenge mu cya bagenzi babo nabo bakuzuza neza inshingano zabo basora neza uko bikwiye.

Mu basora 14 bahembwe harimo akarere ka Nyamasheke, abacuruzi ku giti cyabo, inganda, ibigo by’abihaye Imana byakira abantu n’abandi batandukanye.

Muri iyi ntara kandi, umugabo umwe witwa Kayibanda Leonard yatoranijwe nk’umwe mu basora wahize abandi bose akaba azahembwa ku rwego rw’igihugu.

Umuntu uhawe icyemezo cy’ishimwe cy’uko asora neza ntibiba birangiriye aho kuko aba agiriwe ikizere bityo mu gihe yinjije ibicuruzwa mu gihugu ntahite yishyuzwa amafaranga 5% y’inyungu abandi babyinjije bahita bishyuzwa (withholding tax).

Iyo atsindiye amasoko ya Leta ntahita yishyuzwa 3% y’inyungu abadafite icyemezo bita “quitus fiscal” basabwa guhita bishyura nk’uko byatangajwe na Rwiririza Gashango, ukuriye ishami rya RRA rya Nyamasheke na Rusizi.

Gashango avuga ko ayo mafaranga aba adahise yishyuzwa aba ayakoresha mu kazi ke ka buri munsi ariko akazayasora nk’uko bisanzwe, mu gihe abandi basabwa guhita bayatanga mbere.

Kugira ngo uhembwe nk’umuntu usora neza muri RRA bisaba ko uba umenyekanisha imisoro usabwa ku gihe, ukayishyurira ku gihe, ukaba nta n’ibirarane ufite by’imisoro.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka