RRA ihomba imisoro iva ku barangurira mu mujyi wa Kigali

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiri muri gahunda yo kugenzura abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali batitabira gutanga inyemezabuguzi (factures) z’ibyo bagurishije, nyuma yo kubona ko imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itazamuka nk’uko biteganijwe.

Hari abacuruzi abasohokana ibicuruzwa barangura mu mujyi wa Kigali bitagira inyemezabuguzi, abafite inyemezabuguzi ziriho agaciro gato ugereranije n’ibyo batwaye, inyemezabuguzi zitariho umusoro ku nyongeragaciro, cyangwa se abafite nimero ziranga umusoreshwa (tin numbers) zirenze imwe; nk’uko bitangazwa n’ abakozi ba RRA bagenzura ibicuruzwa mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Gad Munyentwari ukora mu ishami rishinzwe abasoreshwa bato n’abacirirtse, ari kumwe n’abandi bakozi ba RRA ahitwa ku Giti cy’inyoni (ku mihanda ijya mu Majyepfo no Majyaruguru y’u Rwanda) yagize ati “N’ubwo ntakubwira imibare, turahomba imisoro myinshi cyane iva kuri TVA”.

Uwimbabazi Faustin yafatanywe kamyoneti yuzuye ibicuruzwa bitandukanye ariko inyemezabuguzi yari afite igaragaza ko bifite agaciro k’ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda gusa.

Uwo mucuruzi wajyaga kuri Base mu karere ka Rulindo yisobanura avuga ko iyo ‘facture’ ari iya bimwe mu bicuruzwa biri mu modoka, akaba ngo yishyira hamwe na bagenzi be bagakodesha imodoka ibajyanira ibicuruzwa, ariko buri wese akaba yitwaza ‘facture’ ye kandi ntajyane n’ibicuruzwa bye.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko nyuma yo gusuzugura ibyavuye mu mahugurwa yabaye mu byumweru bibiri bishize, abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bazatanga ibicuruzwa bitagira inyemezabuguzi bazabihanirwa n’amategeko.

RRA ivuga ko nta bicuruzwa byagombye kugenda bitagira inyemezabuguzi, kereka ugaragaza ko ibicuruzwa bye bitakwinjiza amafaranga ibihumbi bine ku munsi kuko ari we udasabwa nimero iranga umusoreshwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka