Robert Bapfakurera yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda

Robert Bapfakurera niwe watorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), akaba asimbuye kuri uyu mwanya Benjamin Gasamagera waruyoboraga kuva mu 2013.

Yatowe mu matora yateguwe n’abagize uru rugaga yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018.

Robert Bapfakurera, umuyobozi mushya wa PSF
Robert Bapfakurera, umuyobozi mushya wa PSF

Aya matora yabaye nyuma y’andi azengurutse igihugu cyose uhereye ku rwego rw’utugari, imirenge, akarere, intara n’Umujyi wa Kigali.

Azaba yungirijwe kuri uyu mwanya na Gishoma Eric watorewe kuba Umuyobozi mukuru wungirije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntimukandike izina rye nabi baryandika gutya ni: Bafakulera
Niko we abishaka ngo niko byanditse mu byangombwa bye byose. Murakoze

masomaso yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka