
Iri murika rizabera i Gikondo muri Expo Ground ahasanzwe habera andi mamurikagurisha, rikazakorwa ku bufatanye hagati y’Urugaga rw’abikorera na Leta y’u Rwanda.
Mungwarareba Donatien ushinzwe itumanaho mu rugaga rw’abikorera, avuga ko iri murika rigamije kumenyekanisha ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Kugira ngo tubashe guteza imbere inganda zacu no kuzongerera ubushobozi bwo gutanga umusaruro, bidusaba kwitabira gukoresha ibikorerwa mu Rwanda. Niyo mpamvu habeyeho imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ”
Yongeyeho ko iri murikagurisha rizaba ari umwanya mwiza wo kwereka Abanyarwanda ibyiza bikorerwa mu Rwanda.
Ibi ngo bizatuma bamenyera kubikoresha bitume habaho igabanuka ry’ibitumizwa mu mahanga.
Iri Murikagurisha biteganijwe ko rizitabirwa n’abikorera barenga 300 bakora mu nzego zitandukanye zirimo abokora ibijyanye n’ikoranabuhanga, abatunganya ibikomoka ku buhinzi, abanyenganda, abakora imyenda, abanyabukorikori, n’abandi batanga serivisi zinyuranye.
U Rwanda rumaze igihe rufite ikibazo cyo gutumiza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kurusha ibyo rwoherezayo.
Iyi ngo niyo mpamvu rushaka kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga (exports), kugirango rukemure ikibazo cy’ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro bitewe no kwishyura ibitumizwa mu mahanga hakoreshejwe amadovize.
Leta y’u Rwanda isanga igisubizo kirambye, ari ukongera ibyoherezwa mu mahanga ndetse no kongera umusaruro b’ibikorerwa mu Rwanda ku isoko ry’u Rwanda.
Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bemeza ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kwitabira kubikoresha byafasha ubukungu bw’u Rwanda kugera ku rundi rwego, ndetse bikazamura n’imibereho myiza y’abaturage.
Urwego rw’abikorera rwatangiye kujya mu bindi bihugu gushaka amasoko y’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bazamure ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.
Urwego rw’abikorera rukaba rumaze kugera muri Afurika yo hagati, Afurika y’Iburasirazuba iy’ Iburengerazuba ndetse no muri Aziya, bashakisha amasoko y’ibikorerwa mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko habaho imurikagurisha ryibikorerwa my Rwanda.Ariko ababishinzwe bage bategura bibere no muntara .