Poromosiyo: Ibiciro bya StarTimes 24" na 32"TV babihanantuye

StarTimes ishingiye kuri iki cyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya (Customer Service Week 2019), no mu rwego rwo gushimira abakiriya bayo, StarTimes yabazaniye poromosiyo ikubita ibiciro hasi kandi mwese murisanga.

Ubu StarTimes iri kugurisha televiziyo ya flat TV ya pousse 24” amafaranga 139,000Rwf ivuye ku mafaranga 149,000Rwf, naho televiziyo ya flat TV ya pousse 32” iri kugura 179,000Rwf ivuye ku bihumbi 189,000Rwf.

Mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo, iyo waguze Televisiyo ushatse guhita ugura igisahani (Dish) igiciro kiba 13,000Rwf kivuye kuri 15,000Rwf ukanabonamo n’ifatabuguzi ry’ubuntu (Super bouquet) rimara ukwezi, ubusanzwe rigura 15,000Rwf. Nanone waguze televiziyo washaka antene ukayihabwa kuri 8,000Rwf ukanabonamo n’ifatabuguzi (abonnement) y’ubuntu ya (Classic Bouquet) imara ukwezi ubusanzwe igura 7,500Rwf.

Si ibyo gusa ku waguze iyi televisiyo akongeraho CamCard (Dekoderi irimo imbere muri TV) igura 20,000Rwf, abona shene zirenga 10 ku buntu ku bafite DTT (Antenne); na shene zirenga 40 ku bafite DTH (Igisahani) ku buntu.

Mugane aho StarTimes ikorera cyangwa ku bayihagarariye (dealers) bayo bari mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo mudacikwa n’iyi poromosiyo.

StarTimes itekereza ko nta muturarwanda ukwiriye kuba mu bwingunge. StarTimes ihari kugira ngo ibamare irungu mwibereye mu ngo zanyu mutuje.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashaka kuyishura online birakunda?32" today 25/10/19

Mutebi sam yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka