Polisi yafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miriyoni 33Frw

Polisi y’u Rwanda yerekanye ibicuruzwa bitujujwe ubuziranenge n’ibyarengeje igihe bifite agaciro ka miriyoni 33 byafashwe mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.

Bimwe mu bicuruzwa byafashwe na Polisi
Bimwe mu bicuruzwa byafashwe na Polisi

Ibi bicuruzwa byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, amavuta yo kwisiga, ibinini n’imbuto zo gutera byafatiwe mu mukwabo wa wiswe Fagia III wakorewe mu maduka atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 20-21 Ukuboza 2017.

Uyu mukwabu ngarukamwaka ukorwa mu mpera z’umwaka, ukorerwa mu bihugu 13 by’Afurika byibumbiye muri muryango wa ‘Intepol/EAPCCO’, aho ubugamije kureba ibintu biri mu gihugu bitujuje ubuziranenge kandi bigendana n’ubuzima bw’abaturage.

RSB ivuga ko hari n'ibyafashwe bitemewe kwinjizwa mu Rwanda kuko bitujuje ubuziranenge
RSB ivuga ko hari n’ibyafashwe bitemewe kwinjizwa mu Rwanda kuko bitujuje ubuziranenge

Umuyobozi w’ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda CP Emmanuel Butera, avuga ko ibintu byose byafashwe ari ibitujuje ubuziranenge byakoreshwerezwaga mu gihugu kandi bifite ingaruka mbi ku baturage.

Yagize ati "Abacuruzi bacuruza bino bintu bazi ko bitujuje ubuziranenge baba bakwiye kubyumva bakanabyihorera, kuko byose birajyana ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse bikajyana n’iterambere ry’Abanyarwanda."

Muhoza Frédéric umukozi muri serivise za farumasi muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko ibintu bitujuje ubuziranenge bibangamiye cyane ubuzima bw’Abanyarwanda. Akavuga ko ari yo mpamvu MINISANTE yashizeho amabwiriza ajyanye no kumenyesha ibyemewe biri kw’isoko.

Ati "Minisiteri yashizeho urutonde rw’ibintu bitemewe gukoreshwa mu mavuta, binoza kandi bisukura umubiri, kuko usanga mu mavuta harimo ibintu bitemewe bigenda bigatukuza uruhu bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abantu."

Musangwa Desire ushinzwe ubugenzuzi bw’inganda mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), avuga ko ubundi ubuziranenge bw’ikintu buhera aho gikorerwa kuko ariho ubuziranenge bwacyo bubera cyangwa bigashira.

Ati "Bimwe mubyafashwe harimo inzoga bita ko ari urwagwa ariko muby’ukuri iyo urebye mu mabwiriza y’ubuziranenge. Ruriya ntabwo ruba ari urwagwa kuko urwagwa n’ikintu kiba cyakozwe ku bitoki hakongerwamo amazi n’ubuki cyangwa n’amasaka, ntabwo bashiramo amasukari, ntibashiramo ibindi bintu byitwa karameri, ntibashyiramo n’ibindi bashiramo birimo n’urumogi n’ibindi biba bivangavanze."

Kuva mu kwezi kw’Ukwakira, RSB yagiye ishiraho ingamba zitandukanye kugirango ihagarike ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Yahagaritse abantu bose bakora inzagwa bagasabwa gukosora ibyo batujuje kugira ngo bahabwe ikirango cya ‘S mark’ aho abagera kuri 12 gusa aribo bamaze kugihabwa mu gihugu hose.

Ikindi cyagarutseho ni uko hagiye kwigwa uburyo ibyo bicuruzwa byajya bikumirwa bitarinjizwa mu gihugu, kuko ibyinshi binyuzwa ku mupaka bikinjira mu buryo bwemewe n’amategeko kuko biba byanasorewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka