Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Jean Bosco Kabera, ibinyabiziga byafashwe kubera amakosa byakoze ba nyirabyo ntibajye kubireba ngo bishyure amande babitware, bigomba gutezwa cyamunara mu gihe kitarenze ukwezi kuko ari ko itegeko ribiteganya.
Gusa ibyo ngo ntibiragerwaho kuko hakiri ibinyabiziga byinshi ku masitasiyo ya Polisi hirya no hino mu gihugu, harimo n’ibihamaze umwaka ngo bakaba bashaka kubirwanya, nk’uko CP Kabera abivuga.
Agira ati “Ubundi itegeko riteganya ko ibinyabiziga nk’ibyo iyo birengeje ukwezi bitezwa cyamunara, ariko hari n’ibirenza abiri kugeza kuri atandatu ndetse hari n’ibyajyaga bimara umwaka. Ibyo rero ni byo dushaka ko bivaho dufatanyije n’izindi nzego bireba”.
Akomeza avuga ko muri cyamunara iheruka yabaye muri Kanama 2018, muri moto 200 zari ku Kacyiru honyine, haguzwe izisaga 90 gusa maze cyamunara irasubikwa.
Kugeza ubu ku kacyiri ngo hari moto zigera kuri 548 zigomba gutezwa cyamunara muri Werurwe uyu mwaka ndetse n’imodoka zisaga 80, ahanini ngo ziba zarakoze impanuka ba nyirazo ntihagire icyo bakora ngo bazisubirane, ngo bikazakorerwa rimwe no ku zafashwe ziri ahandi mu gihugu.
CP Kabera kandi yavuze ko ikibazo bakunze guhura na cyo ari icy’ibinyabiziba biba byarafashwe ariko ba nyirabyo bakaburirwa irengero.
Ati “Mbere yo guteza cyamunara ducisha amatangazo mu bitangazamukuru, agaragaza amazina ya ba nyiribinyabiziga tukanabahamagara ariko ntibagaragare. Hari ubwo abo duhamaga baza ariko ugasanga ibinyabiziga barabigurishije batarakoze ‘mutation’, ababiguze bakabura ari ho hari ikibazo”.
Avuga kandi ko abagurishirizwa ibinyabiziga baza nyuma bakavuga ko batabimenye kandi biba bihamaze igihe kinini, akavuga ko ahanini biterwa n’ubujiji.
Ati “Tubwira ba nyiribinyabiziga mbere y’uko bigurishwa ngo baze, ubishaka akaba yatambamira cyamunara niba yiteguye guhita yishyura ibyo asabwa, abifitiye uburenganzira. Ni ikibazo cy’ubujiji bafite, tuzakomeza kubasobanurira itegeko kuko baza nyuma byararangiye”.
CP Kabera kandi agira inama abantu yo kwirinda gutwara ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa, kwirinda gutwara badafite ‘permis de conduire’, niba ari ibikora imirimo ibyara inyungu bakirinda kubishyira mu muhanda bidafite ibyagombwa by’Urwego ngenzuramikorere (RURA) kuko iyo bitabaye uko ari bwo bifatwa.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibinyabiziga byabaye byinshi uwabigurisha mumyuma
None se kugura lkinyabiziga bizajya bikorwa gt?
Cyamunara izongera kuba ryari? Komushyiraho amatangazo yarangiye gusa?
byaba ari byiza nuguze ikinyabiziga akajya akigura kitarangirika.long leave our RNP
birakwiye ko uwafatiwe mu ikosa agamba guhita ashaka uko abikemura bitarinze bigera aho bamugurishiriza ibye kuko binabangamira police yacu bashaka abakiriya kandi haribindi byinshi baba bakora bidufitiye akamaro.
Ese kugura ikidafite ibyangombwa ntago byaba ikibazo?
Bizaba ryari?hehe?
iyi gahunda twamenya izongera kuba ryari?ese nkizo ziba zidafite ibyangombwa ubwo kuyigura sugukomeza nanone ukagwamuri ya makosa yatumye bayifata?cg ihita ihabwa ibyangombwa?ibera he? ryari? murakoze