Perezida Kagame arizeza ko hari igikorwa kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza kuzamuka

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Perezida Kagame yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’ibintu bitandukanye byagiye bihinduka ku isoko mpuzamahanga ariko bikagera no ku Rwanda.

Ati “Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro gituruka ku bintu bimwe bitandukanye bituruka hanze y’igihugu cyacu, kuko ibintu biba ku isi hirya no hino haba kure, haba hafi bitugiraho ingaruka natwe”.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo habayeho izamuka ry’ibiciro muri rusange ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’imibereho myiza muri rusange byagendaga neza.

Ati “Icyo dukora rero ni uguhera uko ibintu byagendaga neza noneho tugashaka uburyo ibyo bimwe bitari mu maboko yacu twahangana na byo, ikipe irebana n’iby’ubukungu muri rusange mu gihugu cyacu igashyiraho uburyo, ari ugushyiraho uburyo bw’imfashanyo, bushobora gufasha buri wese”.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’ibyo Leta ifashamo nko ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli aho ishyiramo kunganira abaturage.

Ati “Ubundi bitewe n’izamuka ry’ibiciro uko rikomeza kuzamuka Leta ifite uburyo yabyize neza, uburyo ishyiramo amafaranga kugira ngo bikomeze kugenda byunganira abaturage, nka Banki Nkuru y’Igihugu na yo ifite uburyo ikora imibare yayo ku kiguzi cy’amafaranga kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka”.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibiciro byazamutse hazakomeza kubaho ubufatanye ibintu bigasubira mu buryo.

Ati “Ndibwira rero ko ibintu biza gusubira mu buryo nubwo bishobora kuzatwara igihe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka