PEARL ESTATES LTD igisubizo ku banya Musanze bifuza aho gutura

PEARL ESTATE LTD ikigo kigiye kuzuza imyaka itatu gifasha Abanyarwanda kubona amazu baturamo ku giciro gito, ubu cyasize ku isoko inzu zigezweho zigera kuri esheshatu mu Mujyi wa Musanze.

Abafiuza kugura cyangwa gukodesha aya mazu aherereye mu Murenge wa Muhoza, akagali ka Ruhengeri, bahawe ikaze ngo bibonere aho batura habanogeye, kandi hanogeye imiryango yabo, nk’uko Rucyahana Andrew umuyobozi w’imishinga y’ubwubatsi muri iki kigo abibakangurira.

Imwe muri aya mazu ari ku isoko.
Imwe muri aya mazu ari ku isoko.
 Rucyahana Andrew umuyobozi w'imishinga y'ubwubatsi muri PEARL ESTATE.
Rucyahana Andrew umuyobozi w’imishinga y’ubwubatsi muri PEARL ESTATE.

Yavuze ko muri aka karere bari barubatse inzu 14, ubu umunani zamaze kugurwa, esheshatu zisigaye nazo ziri ku isoko ku bakizikeneye.

Yagize ati “Muri izi nzu esheshatu ziri ku isoko, eshanu muri zo zubatse kimwe, aho zifite ibyumba bine birimo icy’ibanze gifitemo ubwiherero n’aho kogera, zikagira uruganiriro, igikoni kigezweho mu nzu n’ubundi bwiherero bubiri n’aho kogera, busangirwa n’abatuye muri iyo nzu, ndetse n’aho kubika ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu rugo (Stock )”.

Izi nzu eshanu zubatse kimwe Rucyahana atangaza ko imwe igura Miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Indi nzu Rucyahana avuga ko igizwe n’ibyumba bine, buri cyumba kikaba gifite ubwiherero n’aho kogera, ikagira igikoni kigezweho mu nzu, ikagira uruganiriro ndetse ikanagira aho kubika ibikoresho bitanduka bikoreshwa mu rugo (Stock).

Iyi nzu Rucyahana yatangaje ko yo igura Miliyoni 65 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Abifuza gukodesha nabo baroroherejwe

Abifuza gukodesha nabo Rucyahana atangaza ko boroherejwe, kuko bashobora guhabwa inzu irimo ibikoresho byose bikenerwa mu nzu, umuntu akaza yinjira munzu.

Ati “ Uwifuza gukodesha turumvikana tukaba twamuha inzu irimo ibikenerwa byose byo munzu birimo, ibitanda, imifariso, ameza n’ibikoresho byo mu gikoni, akishyura ibihumbi 500Frw ku kwezi.

Yongeraho ko uwo bahaye inzu gusa ari bwizanire ibikoresho, yishyura ibihumbi 300Frw ku kwezi.

Abanya Kigali na Rubavu nabo bashonje bahishiwe

Mu Ntangiro za 2017 Rucyahana atangaza ko Mu Karere ka Rubavu bazatangira kuhazamura izindi nzu, ndetse no mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 naho bazatangira kuhubaka, kuburyo ikibazo cy’aho gutura kizagabanuka muri utwo duce ku buryo bushimishije.

Uko muri izi nzu imbere hameze.
Uko muri izi nzu imbere hameze.

Ati “Turateganya kubaka inzu zigera ku ijana muri Rubavu no mu Mujyi wa Kigali, abifuza inzu muri utwo duce muminsi micye ibishoshanyo mbonera byazo bisohotse bashobora kutwegera bagatangira gufata aya mazu.”

Uwakenera inzu muri izi ziri ku isoko n’ uwakenera andi makuru yahamagara Rucyahana Andrew kuri iyi numero “ 0783768500” cyangwa akandikira PEARL ESTATE LTD kuri [email protected] cyangwa B.P 48 Musanze, akazahabwa amakuru ahagije kandi agahabwa igisubizo kihuse.

Andi mafoto y’imbere:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Murahonezaa?
Ikibazocyanjye nuko umuntu akeneye gufatinzu akajya yishyura bukebuke birakunda se Niba bishoboka se mutubwire

Sawa murakozee.

Dominiquerukundo yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

izi nzu zirasobanutse

mbarushimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

RUBANDA RUGUFI BO BAZATURA AHASAHATE ? BIBUKWE.

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Izi nzu ni nziza ariko batekereze no kubafite make kuko niba ari inyungu ushaka urayibona n’abantu bakabona aho gutura buri wese atiyubakiye iye. Ziri miliyoni zubatse ariya mazu bazubatsemo amagorofa yo guturamo ibiciro byakoroha, buri wese akajya mu rwego rumukwiye. Nidukomeza kubaka umurambararo tuzamara ubutaka ubu ahasigaye ukubaka ibujyajuru kuko ho ni hanini cyane

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ahitwaga I Butare ho umenya harabaye "Ruvumwa" !!! Uwambwira igihe hazasubirizwa ibuntu, wagirango hariho gahunda yo kuhagira "AHASHUBIJWE INYUMA N’AMATEKA" !!
Ubwo abanyaButare, nako abanyaHuye ni ugutegerza izuka ry’abapfuye !!!Baracyishyura kuba Butare yarigeze kuba umujyi mwiza cyane, umujyi wa kabili mu gihugu !!!

Ronnie yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

inyungu nyinshi iziba amatwi

kabiko yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

nta guhendukirwa mbonye hano umuntu ufite millions 55 cg 65 nawe yakwiyukira. naho 300000 cg 500000 y’ubukode abayabona ni mbarwa kuko abenshi duhembwa atagera no Kuri 1/3 y’ayo.

DDD yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

eeeeeeeeeeeeeeeeeeehh izinzu ni hatari nonese ko nshakamo imwe ibiciro ni gute raa

uwihoreye j felix yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

kubwanjye numva izo nzu nyine ari izabifite, nonese niba rubanda rugufi kubasha gukodesha inzu ya 50000frw nabyo bitoroha umbwirako tuzashobora kwishyura 300000frw? leta ikwiye guyekereza kubamikoro make, naho ubundi abafite bazongererwa!

louise yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Izi nzu agaciro zahawe ni karekare cyane. Peal ishaka inyungu nyinshi

Andrew yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka