PAPSS: Abakiriya ba BK barimo guhererekanya amafaranga n’abandi Banyafurika nta kuvunjisha

Banki ya Kigali (BK Plc) yatangije ubufatanye n’Ikigo Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), gifite ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kohererezanya amafaranga n’abandi bakiriya b’amabanki yo muri Afurika.

Mike Ogbalu wa PAPSS na Dr Karusisi wa BK nyuma yo gusinya amasezerano
Mike Ogbalu wa PAPSS na Dr Karusisi wa BK nyuma yo gusinya amasezerano

Iri koranabuhanga rimaze kugezwa muri banki 150 zo mu bihugu bya Afurika, rifasha umuntu ugura ibintu na serivisi mu kindi gihugu kitari icye, kwishyura mu mafaranga y’iwabo, ndetse n’uwakira ayo mafaranga akayakira mu ifaranga ry’iwabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yagize ati "Umuntu woherereje Amafaranga y’u Rwanda undi uri muri Ghana, amugeraho ari mu ma Cedi (ifaranga ry’icyo gihugu), ntabwo bizamusaba kubanza kuyavunjisha mu Madolari cyangwa mu Mayero, nta n’ubwo ayo mafaranga abanza guca muri banki yo muri Amerika cyangwa iy’i Burayi."

Dr Karusisi yakomeje agira ati "Ufata amafaranga yawe y’Amanyarwanda ukagura ibintu muri Nigeria cyangwa muri Kenya, na bo bakayakira mu ifaranga ry’iwabo, kandi mwabibonye ko byihuta", bitwara amasegonda, aho umuntu akoresha BK App cyangwa ’Internet Banking’.

Umuyobozi Mukuru wa PAPSS, Mike Ogbalu, avuga ko uretse kwihuta, iri hererekanya rihendutse kuko ’niba woherereje umuntu uri mu kindi gihugu Amadolari ya Amerika 200, bagukata atarenga Amadolari abiri."

Ogbalu avuga ko abacuruzi bajya kugura ibintu na serivisi mu bindi bihugu bya Afurika, ubu baretse kwikorera ibifurumba by’amafaranga no kugenda bavunjisha muri buri gihugu bagezemo, bikaba bibahaye akanya ko gushyira umutima ku bucuruzi aho guhangayikishwa n’umutekano w’amafaranga yabo.

Banki ya Kigali ivuga ko ubu bufatanye buyihesheje kuba iya mbere mu burasirazuba bwa Afurika ikoresheje ubu buryo bwa PAPSS, bituma abakiriya babasha kohereza no kwakira amafaranga mu buryo bwihuse, bwizewe, kandi buhendutse ku mugabane wose.

Ubu bufatanye buje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego z’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rigamije gukuraho imbogamizi mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kuri uyu mugabane.

Muri make, dore inyungu ku bakiriya ba za banki ziri muri PAPSS

Kwishyurana ako kanya – Amafaranga ahita agera ku muntu ako kanya, bikagirira akamaro abacuruzi n’abantu ku giti cyabo, mu gihe baba barimo kwishyurana cyangwa gufashanya mu bundi buryo.

Igabanuka ry’ikiguzi – Kohereza amafaranga bihendutse kurusha uburyo busanzwe bwo kwishyurana ku rwego mpuzamahanga.

Ubucuruzi butagira imbogamizi – Abantu bashobora kohereza no kwakira amafaranga mu ifaranga ry’iwabo.

Umutekano w’amafaranga mu gihe cyo kwishyurana – Umuntu yemeza amakuru y’uwakira amafaranga mbere yo kuyohereza, bikagabanya amakosa no kwibeshya ku wayohererejwe.

Kohereza amafaranga mu madevize atandukanye – Uretse amafaranga y’ibihugu byo muri Afurika, PAPSS inemera kwishyurana mu Madolari ya Amerika (USD).

Banki ya Kigali ivuga ko iyi gahunda iyihesha kuba ku isonga mu gutanga ibisubizo by’imari bishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse ikazamura uruhare rw’u Rwanda mu mpinduka z’ubukungu rugira muri Afurika.

PAPSS na yo ivuga ko kuba imaze gutangira gukorera mu bihugu 14 bya Afurika, kandi bikaba bikomeje kwiyongera, ari intambwe ikomeye mu gufasha abatuye uyu mugabane kwihuriza mu ikoranabuhanga ry’imari bibonamo bose.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka