Nyaruguru: Uruganda rw’icyayi rwa Mata rurashinjwa guhombya abacuruzi baruturiye

Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko babangamiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Mata rwikubira amafaranga akagumamo imbere ntasohoke ngo agere no ku bandi bacuruzi.

Aba bacuruzi bavuga ko uruganda rw’icyayi rwa Mata rukoresha abantu benshi ku buryo iyo rwabahembye amafaranga aba yabonetse ari menshi.

Ariko aba bacuruzi bavuga ko mu ruganda imbere basigaye bacururizamo ku buryo umuturage uhakora ariho ahahira, bigatuma nta faranga risohoka mu ruganda.

Abacuruzi bavuga ko hari inganda n'ibigo binini bituma badacuruza.
Abacuruzi bavuga ko hari inganda n’ibigo binini bituma badacuruza.

Twiringiyimana Jean Bosco ucururiza mu Gasantere ka Mata kegereye uruganda rw’icyayi rwa Mata, avuga ko muri uru ruganda imbere ngo harimo umuntu ucururizamo ibicuruzwa byose abaturage bakenera, ku buryo banabaha amadeni bakaziyishyura igihe cyo guhembwa kigeze.

Ati “Abacuruzi b’I Mata abenshi barafunze. Amafaranga aguma mu ruganda, kuko ibicuruzwa abaturage babifata mu ruganda, noneho igihe cyo guhembwa bakayakuramo, ntagire ifaranga atahana”.

Twiringiyimana avuga ko abenshi mu bacuruzi bakore i Mata bafunze imiryango.
Twiringiyimana avuga ko abenshi mu bacuruzi bakore i Mata bafunze imiryango.

Ibi ngo bituma nta faranga risohoka mu ruganda nyamara kandi ngo uwo muntu uba acururiza mu ruganda hari igihe aba nta musoro atanga, bigatuma abacururiza hanze banasora batabona abakiriya.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Mungwakuzwe Yves we avuga ko mu ruganda ayobora nta bucuruzi budasanzwe buhakorerwa, ko ahubwo ngo hari “Cantine” yo gufasha abakozi kubona icyo barya igihe bari mu kazi, na cyane ko ngo abenshi baba baraturutse hirya no hino mu turere dukikije Nyaruguru.

Ati “Twebwe abakozi benshi dukoresha mu mirima ni abaturuka za Gikongoro na Huye, kugira ngo rero babashe kubaho mu ruganda hari Cantine ibaha ibyo kurya bakazishyura ukwezi gushize. Birumvikana umuntu ntiyava ku kazi ngo abure umuceri wo guteka kandi ari umukozi”.

Niyitegeka avuga ko akarere kazagenzura ibigo bivugwaho guhombya abacuruzi.
Niyitegeka avuga ko akarere kazagenzura ibigo bivugwaho guhombya abacuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Niyitegeka Fabien, avuga ko kuba uruganda rwagira Cantine ntacyo bitwaye, gusa akavuga ko niba hari inganda zifite ububiko bw’ibiribwa bazabigenzura bakamenya impamvu yabyo, kandi hakazafatwa umwanzuro utabangamiye abandi bacuruzi.

Uretse uruganda rw’icyayi rwa Mata ruvugwaho ubucuruzi bigatuma amafaranga arugumamo, abaturiye uruganda rwa Nshili nabo bavuga ko rucuruza ibintu binyuranye ku bakozi babo bityo amafaranga akarugumamo, ndetse n’Akarere ka Nyaruguru ngo gafite Cantine icuruza ibiribwa n’ibinyobwa ku bakozi bako kandi bakabaye bagurira abandi bacuruzi bagaturiye.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka