Nyanza: Muri ILPD bateje cyamunara bageza no ku mbabura yo mu gikoni

Ishuri rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) rifite icyicaro mu karere ka Nyanza tariki 02/07/2013 ryagurishije muri cyamunara ibikoresho byaryo byo mu nzu, ibiro no mu gikoni birimo n’imbabura zishaje.

Iyo cyamunara yamenyekanishijwe hifashishijwe itangazamakuru yatangiye mu gitondo igeza mu masaha y’igicamunsi abantu baza kubigura bagenda barushaho kwiyongera umusubizo.

Ku nshuro ya kabiri iyo cyamunara ibayeho hagurishijwe za mudosobwa zigendanwa, izo mu biro n’ibindi bikoresho byinshi bya eletronike birimo ibyuma bikonjesha (frigo) n’ibyifashishwa mu guteka no gushyushya ibiryo.

Zimwe muri mudasobwa zatejwe cyamunara ku giciro cyo hasi cyane.
Zimwe muri mudasobwa zatejwe cyamunara ku giciro cyo hasi cyane.

Ibyo bikoresho byashyizwe muri cyamunara byatangiwe ibiciro biri hasi ugereranyije n’uko ahandi bigurishwa byarakoze kuko nka frigo yatangirwaga amafaranga ibihumbi 100 mu gihe ahandi ngo utapfa kuyibona kuri ayo mafranga.

Ikindi ni uko za mudasobwa zigendanwa zagiye zitangirwa amafaranga ibihumbi 80 mu gihe ahandi abaguzi bemezaga ko zigura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 300.

Bitewe n’uburyo ibyo bikoresho byari bihendutsemo abantu baje ari abenshi ndetse bamwe barabirangura batangira kubigurisha bamwe mu baje bakererewe.

Imbabura zishaje nazo ziri mu byatejwe cyamunara.
Imbabura zishaje nazo ziri mu byatejwe cyamunara.

Ababashije gushinguzamo ibikoresho by’ingenzi bishimiye ibiciro babihereweho bavuga ko iyo cyamunara yakozwe mu mucyo abantu bakayipiganira mu buryo butabayemo amarangamutima n’uburiganya.

Bamwe bagize icyo bayinenga batangaje ko uburyo bwo kuyimenyekanisha bwakozwe inshuro nke mu itangazamakuru bigatuma abantu bake aribo bashoboye kumenya ibyayo hanyuma abaje bakererewe abakomisiyoneri bakabungukamo.

Umwe muri bo yagize ati: “Nk’ubu ntitwari tuzi isaha iri bubereho ubwo se nihe wahera uvuga ko babimenyekanishije ku buryo buhagije? ”

Abantu bari benshi baje gupiganira ibikoresho bya ILPD bishaje.
Abantu bari benshi baje gupiganira ibikoresho bya ILPD bishaje.

Shirimpumu Eric umuyobozi ushinzwe imali muri ILPD yavuze ko batashatse guhuruza abantu benshi muri iyo cyamunara ngo bitewe n’uko babonaga ko ibyo bafite bidashobora kubura abaguzi.

Yagize ati: “Nk’ubu muri cyamunara twari dufite ibintu byinshi bitandukanye ariko nta na kimwe cyabuze umuguzi rero uburyo twakoresheje mu kuyimenyekanisha bwageze ku ntego yabwo”.

Ibikoresho bya ILPD byagurishijwe muri cyamunara byahoze bikoreshwa n’icyo kigo mu myaka yashize ubwo cyitwaga CNFJ (Centre National de formation et de development Judiciare).

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka