Nyanza : Bamwe mu bubatse isoko ry’akarere bamaze umwaka batarahembwa

Bamwe mu bafundi bakoreye isosiyete yubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza mu mwaka ushize wa 2012 bavuga ko bigeze mu mwaka wa 2013 batarabona amafaranga yabo agera ku bihumbi 600 bavunikiye.

Iki kibazo cyagaragaye tariki 26/04/2013 nka saa saa saba z’amanywa ubwo Ing Karonkano Charles uhagarariye iyo sosiyete yitwa EMUJABO yamaze umwanya yafashwe bugwate n’abo bafundi bamwishyuza.

Ubwo uwo mugabo yari agiye muri restaurant iri mu gikari cyaho imodoka zitwara abagenzi za sosiyete ya Volcano bazifatirwa mu mujyi wa Nyanza, abafundi batanu bamwomye inyuma baba bamutaye muri yombi bamubwira ko abava mu nzara ari uko abishyuye.

Uko byagenze

Abo bafundi bamushyize hagati yabo baramugota bamusaba kuhava ari uko abahaye amafaranga yabo maze niko kugwa mu kantu kuko byamubayeho bimutunguye.

Mu gushaka kwivama muri ayo menyo ya rubamba yitabaje umukozi w’akarere ka Nyanza bari bahoranye babara amafaranga asigaye ngo hagati ya sosiyete EMUJABO n’ako karere bishyurane.

Eng. Ryoba Vuguziga Eugene ukora mu biro bishinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Nyanza akaba ari nawe yahise yiyambaza muri ako kanya yaje asanga abo bafundi bamugize ingwate yabo.

Muri ako kanya nawe yiyambaje kuri telefoni umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah amusobanurira ko hari abafundi basa nk’abigaragambya bafashe bugwate umukozi wa Entreprise EMUJABO bamusaba ko abishyura amafaranga bakoreye mu gihe bubakaga isoko rya kijyambere ry’ako karere.

Kuri uwo murongo wa telefoni igendanwa umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasabye umwe muri abo bafundi bari bariye kurungu kuvugana nawe maze amwihanangiriza amubwira ko bitemewe kwikorera ubutabera cyangwa kugira uwo bafata bugwate bitwaje ko bambuwe.

Kuva ubwo bemeye gucururuka baha agahenge uwo mukozi wa Entreprise EMUJABO byagaragaraga ko we ubwe atari kwivana mu maboko yabo bafundi bari batangiye gusa nk’abamumerera nabi.

Ing Karonkano Charles avugana na Kigali Today nyuma gato y’uko yari avuye mu bugwate bw’abo bafundi yavuze ko yarekuwe akemeranya nabo ko mu minsi 15 iri mbere bazishyurwa.

Abajijwe niba hari ibikorwa by’ urugomo yaba yakorewe n’abo bafundi bibabaza umubiri we yabihakanye asobanura ko ibibazo yagiranye byarangiye bitaragera kure ngo bivemo gutera rwaserera.

Si ubwa mbere abafundi bambuwe na Entreprise EMUJABO yubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza bagaragaje ko icyo kibazo kuko tariki 04/03/2013 nabwo bamwe muri bo bigabye ku biro bishinzwe umurimo muri ako karere basaba kurenganurwa ariko nabwo igihe bahawe niyo Entreprise cyararenze birangira bagumye mu gihirahiro.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka