Nyanza:Abaturage barifuza aho gukorera ubucuruzi hagezweho

Nubwo ibikorwa byo kuvugurura aga centre ka Butansinda kari mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bigeze kure, bamwe mu baturage bahakorera barinubira ko isoko ritubakiye ndetse n’imisoro irenze ubushobozi bwabo basabwa.

Bamwe mu bakorera ku ibagiro ryo kuri iryo soko batangaje ko hashize igihe kinini havugwa ibijyanye no kubaka iryo soko ariko nta kirakorwa.

Barifuza ko haboneka ubwiherero, aho kumena imyanda ndetse n’aho gukorera hisanzuye kandi hajyanye n’igihe tugezemo, dore ko ngo iryo bagiro ryubatswe mu mwaka w’1983 nk’uko Edouard Bakundukize wahakoze kuva icyo gihe yabitangaje.

Abaturage bacururiza mu isoko bo bafite ikibazo cy’uko aho bakorera hatubakiye ku buryo iyo imvura iguye bayabangira ingata bajya kugama ku mabaraza, ibicuruzwa byabo bikanyagirwa. Ikindi bavuga nuko babona imisoro bakwa iri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwabo.

ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kigoma akaba ari nawe usigariraho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge iyo adahari, Kamana Diane, avuga ko gahunda yo kubaka isoko izatangira mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka.

Ku birebana n’imisoro, Kamana avuga ko akenshi kutumva akamaro kayo biterwa n’imyumvire ikiri hasi kuko ubundi idahanitse kuko iba yaragenwe n’inama njyanama y’akarere.

Agacentre ka Butansinda gaherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza. Ni agacentre kari nko mu kilometero kimwe n’igice mu ruhande rw’iburyo bw’umuhanda uvuye i Gatagara werekeza mu Ruhango.

Isoko riremera kuri ako gacentre ka Butansinda rirema nyuma ya saa sita ku wa kabiri no ku wa gatandatu. Abaricururizamo bizeye ko nirimara kubakirwa rizajya rirema kenshi bityo n’ibyashara bikiyongera.

Vedaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka