Nyanza: Abanyamahirwe bakomeje gutombora mu gihe abandi babihomberamo

Kuva umukino wa tombora wa New Africa Gaming wagera mu karere ka Nyanza bamwe mu banyamahirwe batangiye kuyivanamo inoti mu gihe hari n’abandi utwabo tumaze kuhashirira bakaba bimyiza imoso.

Bamwe mu banyamahirwe bamaze kubyungukiramo harimo uwitwa Hategekimana Jean na Nzeyimana Noel baherutse gutombora ibihumbi 250 buri wese ukwe. Nubwo hari ababona mafaranga muri uwo mukino ariko hari n’abahaburira ayabo.

Uyu mukino nta bundi buhanga bwihariye usaba uwukina akaba ariyo mpamvu abantu b’ingeri zose baba ari urujya n’uruza aho bakorera iyo tombora mu karere ka Nyanza.

Manzi Justin ushinzwe kwakira amafaranga ava muri iyo tombora mu karere ka Nyanza avuga ko rimwe na rimwe hari abaza bakaribwa hanyuma kamere muntu yabo ikabyuka bagashaka kumukubita nyamara nta ruhare yabigizemo kuko umukinnyi ari we wiyemeza gukina nta mareshyamugeni ashyizweho.

Yabisobanuye atya: “Ubu hano mba mfite inkeragutabara ishinzwe gucunga umutekano w’abinjira n’abasohoka bariye cyangwa bariwe n’ibi byuma ubona aha ngaha”.

Hari ababonera umugisha aho abandi bawuburiye

Rugamba Olivier ni umwe mu batomboye ibihumbi 25 kuwa gatatu tariki 01/02/2012 kandi yashoye igiceri cy’ijana (100frw). Mu kwishima aseka amwenyura yagize ati “Iyi tombora iranshimishije pe! Uzi ko ntomboye wana!!”

Ku bwe ngo iyo tombola ntiyayita urusimbi kuko iyo uriye nta muntu ukugendaho cyangwa ngo muzahurire ahantu ngo agufate mu ijosi akwishyuza aye wamuriye nk’uko mu rusimbi bikunze kugenda.

Musoni Francois uzwi ku kazina ka Rubaduka mu mujyi wa Nyanza avuga ko amaze guhomba amafaranga agera ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda nta kintu arabona. Yagize ati “Ubu ncuruza ibikapu ariko ngiye gusubira ku isuka kubera iyo tombola. Ibi byuma ni runyunyusi binyunyuza amafaranga ukagira ngo birayakorera”.

Manzi Justin wirirwana nabo bakiriya baza gutombola asanga batakwiye kwijujuta kuko iyo bakiriye nta mpaka zibaho. Ati “Mu gihe kikuriye nawe nta mutima mubi ukwiye kubaho kuko umuntu aba yaje yizanye kandi byongeye si urusimbi ni tombora yemewe na Leta ifite amabwiriza agomba kubahirizwa umunsi ku wundi”.

Bamwe mu batemerewe gukina iyi tombora ni abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko n’abagore ngo kuko bafite imitima yoroshye bashobora kuribwa bagasuka amarira kandi ubuyobozi bwa New Africa Gaming ntacyo bwabibafashamo.

Iyi tombora yitabirwa ahanini n’urubyiruko ku buryo ku munsi bashobora kwakira bantu barenga ijana baje kwigeragereza amahirwe yabo.

Icyo amategeko ahana ibyaha mu Rwanda avuga kuri tombola

Ingingo ya 262 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda (Penal Code) ivuga ko za tombora zibujijwe ariko ingingo ya 266 y’icyo gitabo yongera ikavuga ko hari tombola zemewe nk’izigenewe gusa imirimo yo gufasha imbabare, gutera inkunga za industrie, ibikorwa nyurabwenge cyangwa imikino, cyangwa igamije akamaro kose rusange iyo kuzikora byemewe na Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Tombora kandi yemerwa mu ngingo ya 267 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu gihe ari ibikorwa byungura imali ya Leta, biteganya inyongera cyangwa ubwishyu, bunyuze mu nzira z’ubufindo.

Twizeyeyezu Jean Pierre

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahaha, ba Nyenyanza namwe banyarwanda mwitonde, izo gamble (gaming) ni urusimbi, kandi umuntu aba addicted nkunywa ibiyobyabwenge, ino muri Canada nzi ingo nyinshi byasenye, abantu bari batunze ibya mirenge, gambling irabibereka neza!! batandukana nabo bashakanye!!

Hunter yanditse ku itariki ya: 4-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka