Nyanza: Abacuruzi barangurira i Kigali bahangayikishijwe no kudahabwa fagitire

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza barangurira ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Kigali baratangaza ko batagihabwa fagiture z’ibicuruzwa bahagura kubera umuco mubi wadutse wo gushaka kunyereza imisoro.

Hashize nk’amezi abiri abacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza bajya kurangura ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Kigali ariko basaba fagitire y’ibyo baguze bakabatera utwatsi; nk’uko bamwe muri bo babitangaje tariki 01/08/2012.

Abacuruzi basabye ko amazina yabo agirwa ibanga muri iyi nkuru bavuga ko batakijya kurangura mu mujyi wa Kigali ngo bahabwe fagitire mu buryo buboroheye nk’uko byari bisanzwe mbere y’amezi abiri ashize.

Umwe yasobanuye iby’icyo kibazo muri aya magambo: “Muri iyi minsi turajya kurangura mu maduka akomeye yo mu mujyi wa Kigali twasaba fagiture z’ibyo tuguze bakatwamagana batubwira ko ibicuruzwa bifite fagiture bihenze naho ibitanzwe ntayo bigahenduka”.

Muri abo bacuruzi bamwe muri bo bahitamo kuzana ibicuruzwa bitanzwe nta fagiture kugira ngo bibahendukire mu kiguzi nk’uko umwe muri abo bacuruzi yakomeje abivuga.

Abo bacuruzi bavuga ko ibicuruzwa biguzwe muri ubwo buryo bibungura cyane kuko baba babifatiye ku biciro biri hasi cyane kubera ko nta n’inyemezabwishyu biba bifitiwe ariko ku rundi ruhande ngo bahangayikishijwe n’uko rimwe na rimwe bifatwa n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu gihugu bakabifata nka forode.

Umwe yagize ati: “Impungenge ni zose kuko Rwanda Revenue Authority iri hanze aha ntiyoroshye. Ishobora kugufatana ibicuruzwa nk’ibyo ikabikwambura bitabujije no kuba yaguca ibihano biteganwa n’amategeko.”

Undi yongeye agira ati ibaze rero mu gihe ibicuruzwa byawe byafashwe muri ubwo buryo kandi byari n’inguzanyo ya Banki nta kindi cyabaho usibye gusubira ku isuka.

Inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zakora kuri iki kibazo kuko kiratuma imisoro y’igihugu irigiswa kandi ariyo yubaka imihanda, amavuriro, amashuli n’ibindi bikorwa remezo; nk’uko Segahwege Christophe umwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza yabivuze.

Yakomeje avuga ko icyo kibazo kiriho ndetse kikaba giterwa no gukwepa imisoro bavuga ko ibaremerera kuyitanga.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yatangaje ko icyo kibazo kigomba guhagurukirwa mu maguru mashya kugira ngo imisoro y’igihugu idakomeza kurigiswa muri ubwo buryo. Yasabye Abacuruzi bose bajya kurangurira mu mujyi wa Kigali kujya bazana ibicuruzwa bafitiye inyemezabuguzi.

Yagize ati: “Inama nagira abo abacuruzi ni ugusaba ko buri gicuruzwa cyose baguze bagihererwa fagiture bitaba ibyo bagatungira agatoki inzego zishinzwe gukurikirana abacuruzi nkabo bafite uwo muco mubi”.

Mu mujyi wa Nyanza habarurwa abacuruzi bemerewe gukora uwo mwuga bangana na 530 nk’uko imibare itangwa n’urugaga rw’ibikorera ku giti cyabo muri aka karere ibigaragaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iyi photo rwose wagirango uyu mugabo bari kumutera ubwoba bitewe n’uburyo recorder zimwegereye kumunwa we, wagirango harimo iterabwoba mu kuba yahawe Interview?

faustin yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

abanyamakuru bamwe bakwiriye kwigishwa uko batunga micro cy recorder abayobozi. ndebera nk’uyu kabisa, wagirango agiye kuyimutamika nkaho ari ikijumba.haaaaaaaaa, ndi editor wawe nagusubiza iyo photo ukanyoherereza indi isobanutse kandi ifite icyo ivuga.

faustin yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ngo ni ukubera imisoro ya rda revenue bagerageze barebe ibyo cg amafranga umuturage asabwa nibura mukwezi noneho bahereho ku mucuruzi bakube nka 5 wumve intandaro ya byose aho iva.

Kamire yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Bantu mukora ubucuruzi gusora ni ukubaka igihugu cyacu
bigahesha agaciro ubikoze kuko aba agize uruhare mu mizamukire y’urwatubyaye.

bacuruzi rero fagitire itabayeho ntabwo umusoro wabasha kuboneka.

muhire yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Gucuruza udatanga fagitire ni umuco mubi kuko mwene abo bantu baba bagamije kunyereza umusoro cyane cyane TVA. Uwo muco tuwamagane, duharanire ko iyi soko (source) ikomeye y’iterambere ry’Igihugu cyacu idakama kuko ari yo yizewe. Niba uguze ikintu aka fagitire, na we ucuruza tanga fagitire kuko na we ubwawe biragufasha kuba wakurikirana neza uko business yawe igenda. Ntabwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ari icyo kukubuza gukora, ahubwo gifasha gutuma uruhare rwa buri wese mu kwiyubakira Urwamubyaye rugera kuri Leta. Ntitukibagirwe ko gusora neza bihesha ishema ubikora.Imana ibahe umugisha.

Mukashyaka Drocelle yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka