Nyamasheke: Kubaka isoko rya Rwesero byajemo kirogoya
Mu gihe imirimo yo kubaka isoko rigezweho rya Rwesero yari imaze amezi asaga abiri itangiye mu rwego rwo kwimura irindi ryari rimaze igihe ricururizwamo ariko rishaje, kuri ubu ntirigikomeje nk’uko byari byateganyijwe kubera hajemo ikibazo.
Mu gihe akarere ka Nyamasheke kari karijeje abacuruzi bacururizaga mu isoko rishaje kuzabaha ibibanza byo kubakamo inzu z’ubucuruzi ku buntu bagatanga umusanzu utarenga miliyoni imwe buri umwe bitewe n’uko yishoboye , akarere kaje gusanga hari itegeko ritabyemera, ko ubutaka bwa Leta butangwa hatanzwe ipiganwa bugahabwa abashoboye kububyaza umusaruro.
Majyambere Venuste uhagarariye abacuruzi muri Nyamasheke avuga ko iki cyemezo cyaje kubakoma mu nkokora kuko bari bamaze kwitegura kwimuka kandi batarateganyije ko bazajya mu ipiganwa; gusa avuga ko biyemeje kujya mu ipiganwa nk’abandi bose kuko batajya hejuru y’amategeko.
Agira ati “niba itegeko ariko ribivuga nta kundi twabigenza, gusa turasaba ko ababaga mu isoko rishaje bazitabwaho ubwo ipiganwa rizaba ritangiye”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles avuga ko iri tegeko ryabonetse batari barizi akavuga ko nta kundi amategeko agomba kubahirizwa ku buryo umuntu wese wacururizaga mu isoko rishaje azahabwa nawe amahirwe yo kurushanwa n’abandi cyane ko n’ubundi abagombaga kujya mu isoko rishyashya bagomba kuba babishoboye koko.
Agira ati “ni byiza ko hazabaho ipiganwa, kandi abacuruzi bacu twizera ko nabo bafite ubushobozi bwo guhatana n’abandi. Muri iyi minsi ya vuba tuzatanga amatangazo mu bitangazamakuru irushanwa rizabe”.
Bitagenyijwe ko iri soko niriramuka ryuzuye rizatwara amafaranga arenga miliyoni 100, ahahoze isoko rishaje hakazubakwa ibagiro rya kijyambere.
Isoko rishaje ryabaga mu murenge wa Kagano, mu kagari ka Rwesero, irishya naryo rikaba riba mu murenge wa Kagano mu kagari ka Rwesero bikaba bituranye muri metero zisaga 200.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|