Nyamasheke: Abaremaga isoko ry’amatungo rya Rugari bahumurijwe

Abaturage baturiye isoko mpuzamahanga ry’amatungo rya Rugari mu Karere ka Nyamasheke, bakomeje gutakamba basaba ko isoko ryabo ry’amatungo ryakongera gufungura kuko babuze uko bikenura ndetse no kubasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage barema isoko ry'amatungo rya Rugari barasaba ko ryafungurwa
Abaturage barema isoko ry’amatungo rya Rugari barasaba ko ryafungurwa

Aba baturage bavuga ko andi masoko yose yafunguwe akubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus, ariko ntibamenye impamvu isoko ry’amatungo ryo ryangiwe gufungura.

Ntabyera Augustin atuye mu murenge wa Macuba, avuga ko yabuze uko agurisha amatungo ye ngo yikenure kandi hari byinshi asabwa mu muryango.

Yagize ati “Nta soko dufite riri hafi aha ry’amatungo, iryo twaguriragaho tukanarihariramo ni irya Rugari. Tuzishyura dute ubwisungane tutari bubashe kugurisha amatungo yacu, kuki andi masoko yafunguye iry’amatungo bakaryangira”.

Nyiransabimana wo mu Murenge wa Gihombo, we asanga abayobozi bakwiye kumva ubusabe bwabo bagakoresha uburyo busanzwe bukoreshwa bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakabasha kubona amatungo.

Yagize ati “Ubu ushaka kurya agasake bigusaba kujya mu biturage cyangwa irindi tungo, erega hari ukuntu ubona amafaranga utayagura agatungo agapfa ubusa, turi mu bukene rwose batwumve”.

Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michel, yasabye abaturage ba Nyamasheke kwihangana mu gihe gito ko iri soko riza gufungurwa vuba, kuko barifunze bashaka gukingira abaturage icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ririya soko ryaremwaga n’abantu benshi baturutse hirya no hino yewe n’abo muri Kongo. Mwumvise ko iki cyorezo cyagaragaye mu Murenge wa Gihombo uri hafi ya ririya soko, urwo rujya n’uruza byari kugorana kurugenzura, gusa ndabizeza ko mu gihe cya vuba cyane cyitarenze icyumweru haba inama y’umutekano itaguye, tukabyigaho kandi hazavamo umwanzuro mwiza”.

Isoko rya Rugari ni isoko mpuzamahanga ry’amatungo riremwa n’abaturage b’ingeri zose mu Rwanda no muri Repuburika ya Demukarasi ya Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka