Nyamasheke: Abarema isoko rya Rugari barataka igihombo

Abacururiza amatungo mu isoko rya Rugari riri mu murenge wa Macuba ho mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba iri soko ridafite ibikorwaremezo by’ibanze ndetse rikaba ritanasakaye bibangamiye cyane ubucuruzi bwabo ndetse bamwe bakaba bashobora no kugwa mu gihombo gikomeye.

Aba ni abaturage bafite inka mu isoko bifuza ko ryakubakwa ku gira ngo bibakize igihombo
Aba ni abaturage bafite inka mu isoko bifuza ko ryakubakwa ku gira ngo bibakize igihombo

Isoko rya Rugari rirema buri wa gatatu na buri wa gatanu ni mpuzamahanga kuko rihuza Abanyarwanda n’ Abanyekongo baturuka ku Ijwi, bivuze ko amafaranga aricururizwamo atubutse; nyamara ntiryubakiye, ntirifite amazi, nta n’umuriro rifite.

Abarema iri soko bavuga ko babangamirwa cyane n’ibihe by’imvura n’izuba bibasimburanaho, ndetse no kutagira ibikorwaremezo by’ibanze k’uburyo iyo babikeneye bitabaza iby’abaturiye iri soko.

Simbarikure Egide umwe mubarema iri soko agira ati" twe turifuza ko batwubakira isoko ku buryo inka zidasohoka ngo zize kutwonera... tuzi ko imisoro yubaka amasoko, igakora imihanda n’ibindi ariko twebwe ntabwo biratugeraho”

Mugenzi we Kayibanda Pacifique yunga murye agira ati" inka zirona maze abashinzwe umutekano bakaguca nk’ibihumbi bitanu."

N’ubwo hashize imyaka igera kuri itanu abarema iri soko bizezwa umuti urambye, kugeza ubu bakomeje gutaka igihombo cya hato na hato.

Ntigurirwa Bosco agira ati" Nk’ubu ugiye hariya hepfo wasanga abantu bose bavuye mu isoko baje kugama hano, inka zasigaye zonyine mu isoko."

Niyonsenga Theogene nawe ati “Urabona ko imvura yaguye hakanyerera, kandi iyo hanyereye umukongomani utugurira inka adukata amafaranga yo kugeza inka ku kiyaga angana n’ 10,000. Bakwiye kutwubakira isoko bakadukura muri iki gihombo."

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangarije Kigali Today ko abarema iri soko bazaba bafite isoko ryubakiye bitarenze umwaka wa 2019.

Kamali Aime Fabien umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, agira ati" Rwiyemezamirimo uzubaka isoko yamaze kumenyekana... icyo bagiye gukora ni ukwihutisha inyubako”.

Yongeraho ko iki ari igikorwa kiri mu mihigo y’akarere k’uburyo umwaka utaha isoko rya Rugari rizaba rifite aho kuruhukira, aho kurira, aho bashobora kuryama n’ibindi."

Rugari ni ryo soko rinini ry’amatungo riri muri ibi bice kdi rikorerwamo ubucuruzi burimo amafaranga menshi. Iki nicyo gituma abarirema bavuga ko batumva uburyo ritarubakirwa ngo rijyanishwe n’igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka