Nyamasheke: Abakorera mu gakiriro batewe impungenge no kutagira umurindankuba
Abakorera imyuga itandukanye mu gakiriro ka Nyamasheke yiganjemo ububaji n’ubukorikori, baravuga ko babangamiwe no gukorera ahataba imirindankuba kuko isaha iyariyo yose bashobora guhura n’impanuka yo gukubitwa n’inkuba cyangwa kwangirizwa, ibyabo bikaba byashya cyane ko ibikoresho bifashisha mu kazi birimo amashanyarazi n’amazi bishobora gukururana n’inkuba cyane.
Habimana Emmanuel ati ”Abantu bubatse agakiriro bari bakwiye kureba kuri iki kintu kuko n’ubwo bimeze bityo hano hagwa imvura ikadusangamo kuba ntamurindankuba ni ikintu giteye ubwoba.”
Akomeza agira ati “Umuntu ashobora kuba ari kubaza yakije Imashini, imvura iri kugwa amazi akagwamo ibyo bigatuma inkuba yamusatira byoroshye cyane. Numva ubuyobozi bwari bukwiye kureba bugashyiramo umurindankuba mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu bari hano.”
Kayiranga Fabien yungamo ati” nigeze mbitekerezaho igihe bavugaga ko ahantu hahurira abantu benshi haba hari umurindankuba ariko ndebye hirya no hino mu dukiriro runaka nsanga ntamurindankuba baba bafite kandi hirirwa abantu benshi bawushizeho byaba byiza kuko byadufasha natwe.”
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu Ntaganira Josue Michel, nawe avuga ko ubuzima bw’aba baturage buri mu kaga kuba bakoresha ibyuma bifite aho bihuriye no kuba byakurura inkuba, akavuga ko iki ari ikintu bagiye kwihutira kugirango hashyirwe imirindankuba.
Ati” Icyo tugiye gukora ni ukuganira nabo kugirango twige uburyo hashyirwaho imirindankuba, cyane ko ibyo bakora ibyinshi ari ibikurura iyo miyaga. Inkuba ishobora kuba yabateza ibibazo. Kuganira nabo hakaboneka imirindankuba ijya hariya ntabwo bizadutwara umwanya kugira ngo twizere ko umutekano w’abantu n’ibyabo ucunzwe neza.”
Usibye agakiriro gakorera aho ku Rwesero mu murenge wa Kagano hari n’isoko kuruhande rwako bivuga ko hateranira imbaga y’abaturage benshi naho hakaba hari hakwiye umurindankuba wafasha mu kwirinda ko haba impanuka iturutse ku nkuba ikaba yatwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse no kwangirika kw’ibihakorerwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|