Nyamagabe: Kuvugurura isoko rya Ryarubondo byatumye riba mpuzamahanga

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme by’umwihariko abarema isoko ry’amatungo rya Ryarubondo, barishimira ko kurivugurura byatumye riba mpuzamahanga ku buryo risigaye riremwa n’abaturutse mu bihugu by’abaturanyi baje kuhagurira amatungo arimo inka, ingurube ihene n’intama.

Abarema iri soko nta mpungenge baba bafite z'umutekano w'amafaranga ndetse n'ibicuruzwa byabo
Abarema iri soko nta mpungenge baba bafite z’umutekano w’amafaranga ndetse n’ibicuruzwa byabo

Iri soko riri mu Murenge wa Tare, ririmo ibice bitatu, birimo ahacururizwa intama n’ihene, ahacururizwa ingurube, mdetse n’umwanya wihariye ucururizwamo inka.

Kuri ibi hiyongeraho urugo mbonezamikurire y’abana bato, rikaba ryarubatswe binyuze mu mushinga ’Jya Mbere’ wa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), imirimo yo kurivugurura ikaba yararangiye itwaye Miliyoni 426Frw.

Abarema iri soko bavuga ko ribafitiye akamaro cyane kuko nyuma y’uko rivuguruwe ryakemuye ibibazo byinshi birimo kuba abaturage batakibura amatungo yabo.

Liliane Ingabire wo mu Murenge wa Gasaka, umucuruzi w’Ingurube umaze igihe kinini arema isoko rya Ryarubondo, avuga ko mbere ritarubakwa byabatezaga igihombo.

Ati “Ikintu ntazigera nkumbura ni uko isoko ritarubakirwa, habagamo akajagari, ku buryo itungo ryigeze kumfata akaguru rirandya, mbura ubutabera, ariko ntibikibaho kuko iri soko ryakemuye ibintu byinshi cyane, birimo akajagari, kwibana aha ntabwo bibana cyane.”

Faustin Mugisha, impunzi icumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, aho yageze mu 2013 aturutse muri RDC, avuga ko isoko rya Ryarubondo ribafitiye akamaro kuko ribafasha mu bikorwa byabo by’iterambere.

Ati “Iyo wabonye amafaranga, uraza ukagura itungo hano ukagenda ukariragira, ryamara kwiyongeraho gake ukarigarura, ukongera ukarigurisha ukagira ikintu wungukamo."

Simon Mutangana ufite Resitora hanze y’isoko, avuga ko kuva ryavugururwa, ubucuruzi bwe bwarushijeho kumera neza, kubera umubare w’abarirema wiyongereye.

Ati “Ku munsi w’isoko nshobora kwakira abantu bagera muri 200 ngacuruza nk’ibihumbi 200 kandi cyera twabonaga nk’amafaranga ibihumbi 80. Turashimira Leta y’u Rwanda yatumye iri soko rimenyekana kuko n’abazana amatungo amafaranga yariyongereye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko kuvugurura isoko rya Ryarubondo byatumye imisoro yinjira mu Karere yiyongera ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko rivugururwa.

Leonidas Nsengiyumva, ni umugenzuzi w’imisoro mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko uretse kuba kuvugurura isoko rya Ryarubondo byarongereye umutekano w’abarirema, ariko ryanatumye imisoro yiyongera.

Ati “Ntabwo imisoro igitorokanwa n’abantu uko bishakiye, kubera ko hari irembo rimeze neza. Tugira amasaha yo kwinjiza amatungo, n’amasaha yo kuyasohora ku buryo byongereye umutekano kuri buri ruhande. Mbere twinjizaga miliyoni ebyiri ariko nyuma yahoo ryubakiwe twinjiza miliyoni 2.8 ariko hari n’igihe tugira 3.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Jya Mbere’, Frank Ngonga, avuga nyuma yo kugaragarizwa ibibazo byaterwaga no kuba isoko rya Ryarubondo ritameze neza bahisemo kurivugurura.

Ati “Ryatwaye arenga miliyoni 426Frw, buri matungo afite igice cyayo, kandi n’abandi bantu bafite amahirwe yo gucuruziramo ibindi cyangwa abazana imyenda ku ruhande. Iri soko rifite n’Irerero ry’abana, aho ababyeyi baje mu isoko bafite abana hari ibyumba byabugenewe hakaba harimo n’abarimu kandi n’Akarere kakaba kabafasha gutanga igikoma cy’abana mu gihe ababyeyi baje kurema isoko.”

Isoko rya Ryarubondo, riremwa n’abantu barenga ibihubi 3 baturuka mu Turere twa Nyamagabe, Huye, Nyanza, Nyaruguru, Ruhango, Rusizi, harimo n’abayatwara mu bihugu by’abaturanyi birimo RDC na Uganda.

Riri ku buso bungana n’igice cya hegitari, rikaba rirema buri wa Kabiri w’icyumweru, rikaremwa n’abaturage bari hagati y’ibihumbi bitatu na bine, aho ku munsi w’isoko hashobora kugurishirizwa Inka ziri hagati ya 800-1000, Ingurube 800 hamwe n’Ihene n’Intama zigera 500.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka