Nyamagabe: Barasabwa kuzabyaza umusaruro uruganda rutunganya imitobe rugiye kubakwa iwabo

Abaturage b’umurenge wa Musange by’umwihariko urubyiruko barasabwa kuzabyaza umusaruro uruganda ruzatunganya umutobe w’inanasi n’ibitoki ruzubakwa n’urubyiruko muri uyu murenge wa Musange mu kagari ka Masizi.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert ubwo yasuraga imirimo y’ahari kubakwa uru ruganda ari kumwe n’umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Nkurunziza Jean Damascène, ndetse n’umukozi ushinzwe ibikorwa by’itorero mu Karere ka Nyamagabe, Uwimana Eric.

Umuyobozi w’akarere yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kwita kuri aka gasozi kagiye kubakwaho uru ruganda hakaba ah’ikitegererezo, asaba ko hahingwa by’umwihariko urutoki n’inanasi nk’uko urubyiruko rwari rwabitangiye kugira ngo umusaruro uruganda ruzajya ruba rukeneye ujye uva hafi kandi n’abahaturiye babe aribo ba mbere babibonamo inyungu.

Imirimo yo kubaka uruganda iracyari mu gusiza ikibanza.
Imirimo yo kubaka uruganda iracyari mu gusiza ikibanza.

Abari kubaka uru ruganda basabwe gushyiramo imbaraga ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa kabiri baba barangije cyane ko imirimo yari ikiri ku gusiza ikibanza gusa, ndetse akomeza gusaba intore zo ku rugerero zatangiye ibikorwa by’ubwitange ko zakomeza nazo zigashyiramo imbaraga nk’uko babitangiye kandi bakaba baranabyiyemeje mu mihigo yabo y’ibikorwa bazakora ku rugerero.

Uru ruganda ruri kubakwa iruhande rw’ahazubakwa urugomero rw’amashanyarazi, bityo rero hakaba hari amahirwe menshi ko ubwo uru rugomero ruzaba rukora n’imashini z’uruganda zizaba zikoresha amashanyarazi zizajya zitanga umusaruro mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w’akarere yasabye urubyiruko gutekereza kure bakareba uburyo bushoboka ubwo aribwo bwose babyaza umusaruro uru ruganda, bakitabira ubuhinzi bw’inanasi n’urutoki kandi bakanatekereza ku isoko ry’aho bazajya bagurishiriza umusaruro wabo.

Uru ruganda rugiye kubakwa mu nkunga ingana n’amafaranga miliyoni 25 urubyiruko rwa Musange rwibumbiye muri koperative rwatewe n’akarere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka