Nyamagabe: Abaturage bahangayishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya bimwe mu biciro by’ibiribwa. Bamwe mu baturage bavugako bafite impungenge z’uko ibiciro bizakomeza kuzamuka bikarenga ubushobozi bafite.

Bimwe mu biribwa bikomeje kuzamura ibiciro ni nk’ibishyimbo, ibirayi ndetse n’ibitoki. Uretse abagura ibi biribwa kandi, abacuruzi baganiriye na Kigalitoday nabo bemeza ko ibiciro bikomeje kuzamuka ku buryo bituma abaguzi bareka kugura ibiribwa bashaka bakigurira ibyo babona bihendutse.

Kuwa gatatu tariki 09/05/2012, mu isoko rya Nyamagabe ikilo cy’ibishyimbo cyaguraga amafaranga 350 mu gihe cyari gisanzwe kigura amafaranga 300. Ikilo cy’ibirayi cyari gisanzwe kigura amafaranga 180 kiri kugura 220 naho ikilo cy’ibitoki kiri kugura 160 ubundi cyaguraga 140.

Umuturage utuye Nyamagabe witwa Manishimwe Deo avuga ko kuba ibiciro biri kuzamuka byatangiye kumugiraho ingaruka. Ati “kubona icyo umuntu arya ubu agomba kuba yiyushye akuya kandi n’ibiraka ntabwo biri gupfa kuboneka ngo umuntu abone ifaranga.”

Benshi mu baturage twaganiriye bavuga ko batazi neza ikiri gutuma ibiciro bizamuka gusa ngo kuba ibiciro bikomeje kuzamuka biri kubagiraho ingaruka.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka