Nyagatare: Yatangije miliyoni 1 none ageze kuri 7

Mugenzi Yonas utuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yashinze uru ruganda rukora inzoga IPROVIBAMA ahereye ku mafaranga miliyoni imwe none nyuma y’imyaka ine ageze kuri zirindwi.

Nk’uko bisobanura, ngo igitekerezo cyo kurushinga yagitewe no kugira ngo afashe abanywa inzoga bafite amikoro macye dore ko izo bari basanzwe banywa nta buziranenge zari zifite kuko zabaga zidapfundikiye.

Uretse n’ibi ariko ngo abaturage babonye aho bagurisha imitobe ndetse n’urubyiruko rwinshi rubona akazi. Rukoresha abakozi basaga 80 kandi bose baturuka mu murenge wa Karama by’umwihariko mu kagali ka Gikagati rwubatswemo.

Kuba urubyiruko rwarahawe akazi muri uru ruganda ngo byatumye rwiteza imbere ndetse birurinda n’ibishuko nk’uko Irembo Fatuma yabisobanuye.

Ngo ubundi mbere yahoraga yicaye mu rugo nta kazi agira ariko ubu ngo yashoboye kwiteza imbere kubera umushahara w’ibihumbi 30 ahembwa ku kwezi. Ikindi ngo ni uko byatumye adashobora kujya mu ngeso mbi nk’uburaya.

Mugenzi Yonasi nyiri IPROVIBAMA.
Mugenzi Yonasi nyiri IPROVIBAMA.

Nyuma yo gusura uruganda IPROVIBAMA, umukozi ushinzwe umutungo mu murenge wa Karama, Rudasingwa Moses, yasabye abatuye umurenge wa Karama kwegera abantu bafite icyo bigejejeho bakabagira inama y’uburyo nabo bahera kuri ducye bakiteza imbere.

Rumwe mu rubyiruko rwahawe akazi muri uru ruganda rwo rwemeza ko ubu rwiteje imbere kandi bikaba byararurinze kwiyandarika.

Si abakora muri uru ruganda bateye imbere gusa kubera umushahara bahakura ngo n’abafite intoki barungutse dore ko ngo mbere ibitoki byabo byangirikaga kubera kubura aho bagurisha imitobe bakwengamo n’inzoga ntizibone abaguzi. Ngo n’abanywa inzoga basigaye banywa izifite ubuziranenge.

Imbuto z’uru ruganda ariko ngo ntizageze ku baturage gusa kuko ngo n’umurenge ndetse n’akarere imisoro yariyongereye.

Rudasingwa Moses umukozi w’umurenge wa Karama ushinzwe umutungo avuga ko uru ruganda rukwiye kubera abandi bantu bafite amikoro urugero nabo bakaba bahera kuri ducye bafite bagahanga imishinga yabateza imbere bo ubwabo ndetse n’umurenge muri rusange. Kuri we ngo nibegere abagerageje kwihangira imirimo nabo bahange iyabo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuba inzoga zipfundikiye ntibihagije kuba zujuje ubuziranenge. abashinzwe ubuzuranenge bazasuzume neza zitazagira ingaruka mbi kubaturage.

kazinikazi yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka