Nyagatare: Abatuye ahitwa Shimwapolo bubakiwe isoko rya kijyambere

Abaturage b’Umudugudu wa Nkoma ya kabiri (Shimwapolo), Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, barishimira ko babonye isoko rya kijyambere kuko ibicuruzwa byabo bitazongera kunyagirwa.

Babitangaje tariki ya 21 Ukwakira 2022, ubwo bashyikirizwaga isoko bubakiwe rifite agaciro ka Miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ryubatswe ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ku nyungu zakomotse ku bukerarugendo ku baturiye Pariki y’Akagera.

Uyu Mudugudu watuwe muri 2012, utuzwamo Abanyarwanda baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare batagiraga ubutaka ari na yo mpamvu bawise Shimwapolo (Shimwa Paul) mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu wabahaye ubutaka batagiraga.

N’uyu munsi bamwe ntibakunda gukoresha izina ryawo risanzwe rya Nkoma ya kabiri ahubwo usanga bavuga iryo bahahaye ubwabo mu rwego rwo guha agaciro uwabahaye imibereho myiza (ubutaka).

Umwe mu bahatuye witwa Nsabimana Jean de Dieu avuga ko n’ubwo Leta yanze guhindura izina ry’Umudugudu bo barifite nka santere ntoya ihari kandi batifuza uwarihindura.

Ati “Ni nde utashima uwahaye umuntu isambu? Utarayibonye yabonye aho akorera, undi abona aho ahahira cyangwa apagasiriza. Badukundiye izina ryahinduka tukitura umubyeyi wacu waduhaye imibereho.”

Uyu Mudugudu wegereye neza Ikigo cya gisirikare cya Gabiro ndetse na Pariki y’Akagera kandi utuwe n’abantu benshi kubera ubutaka bwaho bwera cyane ku buryo wabaye nka santere y’ubucuruzi.

Ku nyungu z’ibikomoka ku bukerarugendo, hubatswe isoko mu rwego rwo gufasha abacuruza ibiribwa kubona aho bakorera hatanyagirwa.

Mbere aba baturage cyane abacuruza ibiribwa batandikaga hasi imvura yagwa bimwe bikangirika bagahura n’igihombo.

Hashize amezi atandatu RDB ibubakiye isoko ritwikiriye ku buryo abacuruzi b’ibiribwa n’imyambaro byabashimishije.

Kuba babonye isoko ryubakiye, Nsabimana avuga ko ari andi mahirwe akomeye cyane ku buryo ibihombo bahuraga na byo bivuyeho.

Agira ati “Mbere twacururizaga ahadatwikiriye imvura yagwa tukirukankira mu mazu atari ayacu, abandi ibicuruzwa bikanyagirwa ariko ubu twabonye ahatwikiriye, ucuruza afite umutekano w’ibicuruzwa bye ndetse n’umuguzi abonye aho ahahira kandi atanyagiwe.”

Isoko rya Nkoma ya kabiri rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruza ibiribwa n’imyambaro 80 ariko ubu abacuruzi 40 bakaba ari bo batangiranye n’isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka