Nyagatare: Abanyabukorikori ntibakozwa ibyo kwimukira mu gakiriro

Abanyabukorikori bo mu mujyi wa Nyagatare baravuga ko batazimurira ibikorwa byabo mu gakiriro ibyifuzo byabo bitarasubizwa, ibibazo birimo uguhabwa igihe cy’igeragezamikorere kirenze ukwezi kumwe, guhabwa amasezerano y’ubukode n’igihe azarangirira kugira ngo igiciro gihinduke.

Bavuga kandi ko badashobora kwimura ibikorwa byabo kubika ibikoresho byarangije gukorwa no kuba agakirro nta ruzitiro gafite ku buryo bakwizera umutekano w’imitungo yabo.

Aba banyabukorikori bavuga ko batanga kwimurira ibikorwa byabo mu gakiriro ariko nanone hakwiye kurebwa ku nyungu zabo.

Nzeyimana Shadrack bakunda kwita Papias avuga ko mu bibangamiye cyane harimo ikibazo cy’ubukode buhanitse kandi ku hantu hato batakwisanzuramo.

Ati “ Batubwiye ko agapadoke kamwe ko guterekamo imashini kazajya ksihyura ibihumbi 35, agahangari ko gushyiramo imbaho cyangwa ibindi bintu ibihumbi 15 byose bikaba ibihumbi 50 kandi naho ari hatoya birabangamye cyane.”

Muhire Filippe umuyobozi wa koperative UCC y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bakora umwuga w’ububaji avuga ko agakiriro ari gato ku buryo batabona aho bashyira imashini zabo bifashisha mu kazi kabo k’ububaji.

Agira ati “ Bagombaga kutugisha inama mbere yo kubaka kuko nk’akumba kamwe hari imashini imwe dufite itajyamo ubwo nibura kugira ngo umuntu akore bisaba gukodesha ibyumba 6 ubwo bushobozi rero ntabwo twabona.”

Ndungutse Jean Bosco umuyobozi wa Nyagatare Investment Cooperative ari nayo yubatse agakiriro avuga ko ibiciro bihari byishyiriweho n’aba banyabukorikori ku buryo yumva bidakwiye kuba ikibazo.

Ati “ Ibihumbi 50 twabasabye ku hajya imashini batubwiye ko batarenza ibihumbi 35 turabyemera na ziriya hangari nibo bishyiriyeho ibiciro imbere y’ubuyobozi bw’akarere, keretse niba hari ikibyihishe inyuma naho ibiciro nibo babyishyiriyeho.”

Ndungutse Jean Bosco umuyobozi wa Nyagatare Investment Cooperative avuga ko byinshi bizagenda bikemuka ariko abantu baratangiye gukora.

Naho ku kijyanye no kuba nta muntu wemerewe gufata ikibanza kirenze kimwe, Ndungutse avuga ko ari uburyo bwo gukumira ababifata bagamije kuzabikodesha bahenda abashaka kubikoreramo.

Ariko nanone ngo uwo bizagaragara ko afite imashini zitakwira mu kibanza kimwe ngo azongerwa ikindi.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko nk’ubuyobozi batazemera ko hagira uruhande rubangamira urundi ahanini ku nyungu za bamwe zishobora kuhaburira.

Agira ati “ Tuzabana nabo igihe cyo kwimuka tukareba aho umuntu ahuye n’ikibazo hose ntabwo tuzabirekera koperative yonyine kugira ngo hatagira ubangamira undi.”

Biteganijwe ko kuwa 01 Gicurasi 2019 abanyabukorikori bose bagomba kuba bimukiye mu gakiriro n’ubwo hari ibitumvikanwaho. Agakiriro ka Nyagatare kuzuye ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka