Ngo kampani yakoraga imirimo y’isuku mu karere ka Nyabihu yarangije amasezerano yayo y’akazi tariki 24 Mata 2013 kandi ifitiye abakozi ibirarane by’amezi abiri, bityo abo bakozi bakaba akarere kuba kahemba rwiyemezamirimo nawe akabahemba.
Rwiyemezamirimo uhagarariye New Cleaning and Maintenance of Garden services Campany Limited, Niyikiza Jean Pierre, ari nawe wakoresheje aba bakozi, avuga ko iki kibazo gisanzwe kizwi kandi yakimenyesheje akarere mu nyandiko, aranakibibutsa, ariko akaba ntacyo babikoraho kugeza ubwo amasezerano ye y’akazi yarangiye batishyuwe.
Rwiyemezamirimo avuga ko akarere kamurimo amafaranga asaga miliyoni enye n’ibihumbi 500 kandi akaba avuga ko nawe afite ikibazo cy’uko katamwishyura ngo ahite yishyura abakozi bagera kuri 90 yakoreshega hirya no hino mu karere ka Nyabihu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, yadutangarije ko nta muntu ugomba kwamburwa ahubwo ko bagomba kureba muri finance, kuko ushobora gusanga ari uko baka amafaranga ataraboneka wenda rwiyemezamirimo atabizi.
Twahirwa akaba asanga rwiyemezamirimo ageze mu bashinzwe iby’amafaranga no kwishyura yabona igisubizo kuburyo yamenya umunsi nyirizina azaboneraho amafaranga ye.
Yongeraho ko isuku izakomeza gukorwa mu karere ka Nyabihu, mu gihe abahawe isoko bataraza gukora hakazashakwa abandi bazaba bayikora.
Gusa abakozi bakoraga isuku kuri aka karere bibaza impamvu abandi bakozi bakora ku karere bishyurwa kandi neza ku gihe, naho bo bakaba bamaze amezi abiri badahembwa kandi barakoze akazi kabo neza. Ikindi kandi na rwiyemezamirimo yabaza ntibamubwire igihe bazahemberwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimwihangane muzayabona muri budget yumwaka utaha ubwo ni nko mu kwa munani. Nyabihu nibivugurure ntago abayobozi baho basobanutse birirwa bashaka aho banyereza cash gusa kuruta uko bita ku bibazo byateza imbere akarere kabo.