Nubwo imyenda y’imbere ya caguwa yaciwe mu gihugu iracyacuruzwa mu masoko

Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyaciye imyenda y’mbere ya caguwa (amakariso, amasogisi, amasegeri n’amasutiye) mu gihugu kuri ubu hamwe mu masoko haracyagaragara iyi myambaro ku bwinshi.

Bamwe mu bacuruzi b’imyenda mu isoko ry’akarere ka Muhanga bagicuruza imyenda y’imbere ya caguwa baratangaza ko impamvu bagicuruza iyi myenda ari uko ikunzwe cyane n’abakiliya babo.

Mu gihe RBS yashyizeho itariki 01/02/2011 nk’itariki ntarengwa yo kuba iyi myenda itakirangwa mu maduka ndetse no mu masoko mu gihugu, abakiyicuruza mu isoko rya Muhanga bo usanga batazi ko hashyizweho igihe ntarengwa cyo kuba batakiyifite.

Bamwe mu bo twaganiriye batangaza ko bajya mu mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyabugogo kurangura iyi myenda nta kibazo kuko ngo ahubwo banarangura nk’aho itaciwe.

Abandi mu bagicuruza iyi myenda kandi batangaza ko impamvu bakiyicuruza ari uko ngo bagifite iyo baranguye cyera mu myaka ishize kugeza magingo aya yanze gushyira.

Imyenda (amakariso, amasogisi, amasegeri n'amasutiye) bya caguwa nticyemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Imyenda (amakariso, amasogisi, amasegeri n’amasutiye) bya caguwa nticyemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Umusaza witwa Jean Pierre umwe mu bavuga ko acuruza imyenda amaranye igihe kinini agira ati: “ndabizi neza ko gucuruza imyenda ya caguwa y’imbere byaciwe ariko iyo ncuruza n’iyo naranguye mu myaka ibiri ishize kuko ubucuruzi bwayo butagenda”.

Nyamara n’ubwo uyu musaza avuga ko ubucuruzi bw’iyi myambaro butagenda, bamwe mu baguzi bo bemeza ko nta kuntu ubu bucuruzi bwaba butagenda kuko ngo iyi myenda ishakishwa kurusha indi Leta yifuza ko ariyo yagacurujwe.

Uwitwa Uwayezu Betty nawe ukunda imyenda ya caguwa ati: “twabuze imyenda ya caguwa twe none hari abavuga ko ubucuruzi bwayo butagenda, jye imyeretse aho byanze kugenda nabibarangurira maze nkihombera”.

Si abantu bose bakunze iyi myenda ya caguwa kuko bamwe bavuga ko iyi myenda cyane cyane iyi mbere iza ifite umwanda kuburyo ishobora gutera indwara; ibi akaba ari nabyo byatumye RBS ica iyi myambaro.

Rose Murekatete ni umugore utuye mu karere ka Muhanga, udashyigikiye ubucuruzi bw’imyenda y’imbere ya caguwa, agira ati: “hari ubwo ugura nk’ikariso ya caguwa yaba iyawe cyangwa iy’umwana ugasanga ifite ibizinga ukibaza niba itazagutera indwara”.

Murekatete avuga ko kugirango babashe gukoresha iyi myenda byasabaga ko babanza kuyiteka nibura mu mazi cyangwa bitaba ibyo bakayimesa mu mazi menshi n’isabune ihagije. Ariko nyamara ngo si abantu bose bakwibuka gukora ibyo byose kuko ngo hari n’abayigura bagahita bayambara.

Abandi usanga bemeza ko iyi myenda itagakwiye gucika kuko ariyo myenda ikomeye kurusha imishya. Aha cyane cyane abagabo batari bake batangaza ko kubona amasogisi meza atari caguwa bigoranye kuko ngo usanga amashya akenshi yoroha cyane hakaba n’ubwo anuka.

Nk’uko byemejwe n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), imyenda ya caguwa isigaye icibwa amahoro ahanitse ugereranyije na 30% yacibwaga mbere. Guhera ku itariki ya mbere Nyakanga 2009, caguwa icibwa amahoro angana na 35%. Icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guteza imbere inganda zo muri aka Karere.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka