Ngororero: Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kigiye kuhafungura ishami

Abakozi n’abasoramari bo mu karere ka Ngororero bashimishijwe n’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), kigiye kuhafungura ishami. Bakavuga ko bizoroshya imikoranire n’iki kigo, kuko bikazagabanya amande bacibwaga kubera ubukererwe.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kizatangira gukorera mu karere ka Ngororero guhera tariki 01/09/2012, nk’uko byatangajwe n’umukozi wayo, Lambert Rwakunda, ubwo yari mu nama n’abahagarariye amabanki, ba rwiyemezamirimo, n’umuyobozi w’umurenge wa Ngorororero.

Muri iyi nama yari igamije gusobanurira abikorera uburyo bakwegera amabanki bakabona inguzanyo ku buryo bworoshye, abacuruzi banasabwe kugira ibyangombwa byuzuye birimo TIN number, Igitabo cy’ubucuruzi (Registre de commerce) no kwishyura imisoro isabwa ku gihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero Habiyakare Etienne yashimiye uburyo amabanki ashishikariza abanyangororero kwaka inguzanyo, anashimira abikorera uburyo bakangukira kwaka inguzanyo bakayishora mu mishinga ifitiye inyungu Abanyarwanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka