Iri bagiro ryagurirwagamo inyama z’inka, rimwe na rimwe hakaba n’inyama z’ingurube ryakoreshwaga cyane n’abaturage bo muri uwo murenge ndetse n’abo mu murenge wa Rugendabari wo mu karere ka Muhanga.
Ubwo umugore utuye mu murenge wa gatumba witwa Nyiramana Xavera yajyaga kuhagurira inyama tariki 17/05/2012 yavuze ko atunguwe no kubona ritakoze ahubwo hari urupapuro ruvuga ko ryahagaritswe.

Habumuremyi Thaddee, umuganga w’amatungo mu murenge wa Gatumba iryo bagiro ribarizwamo, avuga ko ari amabwiriza yaturutse ku rwego rw’akarere avuga ko rigomba guhagarara kuko ryegereye umugezi wa Nyabarongo.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Muhanga ari nawe ngo watanze amabwiriza yo gufunga iryo bagiro ntiyabashije kuboneka ariko abo bakorana bavuga ko uretse kuba iryo bagiro ryegereye Nyabarongo, riri no hafi y’urwibutso rwubatswe ku nkombe z’uwo mugezi bikaba bidakwiye ko ibyo bikorwa byombi biturana.
Ikindi kandi hafi y’ibiro by’umurenge hamaze kuzura isoko rya kijyambere rifite n’ibagiro rigezweho, bakaba basanga nta mpamvu yo gukorera ahantu hatujuje ibyangombwa.

Ku muhanda Muhanga-Ngororero hagiye hari amabagiro menshi agaragara ko atujuje ibyangombwa kubera ko abantu bahatuye ndetse n’abagenzi bahanyura bamaze kumenyera kuhagurira. Usanga ibiciro byaho ari bitoya kuko ikiro usanga kigura 1400frw ahandi ku masoko kikageza ku 1800frw.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngororero kwibohora bijyane no guha uburenganzira akanama k’Amasoko. Mayor na Gitifu bareke akanam kigenge, kuko utsindiye isoko batamushaka ntabwo apfa kurikora. nawe se hari aho amasoko yo gusoresha amasoko n’imicanga hari ubwo babisubiza mu mvaho batanasobanuriye abapiganwe impamvu, yabyo ! Mbona ari uko ibyo bashakaga bitabaye kuko numvise ngo hari n’imodoka ya mayor ijya iza mu biraka by’imicanga,ubundi gitifu watsinda atagushaka ugahura n’ibibazo. Abo bireba babikurikirane ariko batagambiriye kubahana ahubwo babasabe bikosore kuko ibindi byinshi babikora neza. Mireille
mujye mubanza mutohoze neza ntabwo HABUMUREMYI THADDEE akorera akarere ka Ngororero kuko akorera akarere ka Muhanga,nta nubwo iryo soko ryuzuye ariryo muri Ngororero riri Rugendabari muri Muhanga.So,mwabivanze.