Aba bacuruzi basanga kuba batanga amafaranga y’ipatante, umusoro n’amahoro y’akarere angana n’ayakwa abacuzi bakorera mu mijyi, ari akarengane bamwe bakihisha ababishinzwe.

Bamwe mu bakorera mu murenge wa Gatumba ahitwa ku Cyome, no mu murenge wa Sovu ahitwa mu Birembo, hose haremera amasoko inshuro ebyiri mu cyumweru ari nabwo abacuruzi babasha kugurisha, bavuga ko amafaranga bakorera aho bayishyuzwa nk’abakorera mu mujyi.
Harelimana Jean Damascene uhagarariye abikorera bo mu murenge wa Sovu, avuga ko bakwiye kugabanyirizwa amafaranga bakwa, kuko n’ubwo iminsi ibiri ifatwa nk’iyisoko aho baba biteze abakiriya, na bwo ngo umunsi umwe niwo isoko rirema neza.
Agira ati “Nk’aha ni mu cyaro. Urebye ducuruza rimwe mu cyumweru kuwa gatanu isoko ryaremye. Ku yindi minsi hari abatirirwa bafungura. Nyamara batwaka amafaranga angana n’ayakwa abacururiza mu mijyi ugasanga duhora gukwepana n’abayaka.”

Nzabonimpa Emmanuel ukorera ku cyome, avuga ko hari n’abagomba kugurisha imyaka yabo bahinze kugira ngo bishyure amafaranga bakwa kuko ubucuruzi bw’umunsi umwe mu cyumweru butabasha kubyishyura.
Ati “Akarere gakwiye kutwumva ntibadufate nk’abacuruzi bakora buri munsi, kuko babizi ko dukora rimwe mu cyumweru. Ni ukubura ikindi umuntu akora agashakishiriza hose.”
Bavuga ko amafaranga bakwa y’uburenganzira bwo gucuruza (patente) 30.000frw, bagatanga 3.000frw y’umusoro buri kwezi, 1.000frw cy’umutekano, 1.000frw cy’isuku n’andi 10.000frw ngo bakwa bita ayinyubako.
Umukozi w’akarere ushinzwe kwakira amahoro avuga ko bitoroshye gusubiza ikifuzo cy’aba bacuruzi kuko ibyemezo by’amafaranga yakwa bifatwa n’inama njyanama y’akarere, kandi igikorwa cyo kuyakusanya cyarashyizwe mu maboko y’ikigo cy’Igihugu cyakira imisoro n’amahoro, akabasaba kubahiriza amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|