Ngororero: Abacururiza hanze y’isoko bahombya abacururiza mu isoko

Abacuruzi b’ifu y’imyumbati bakorera mu isoko rya Ngororero bamaze iminsi binubira igihombo bavuga ko baterwa n’abantu bacururiza ifu ku mbaraza z’amabutiki yabo kandi bitemewe bityo bagahagarika abakiriya ntibinjire mu isoko.

Ubuyobozi bw’umurenge bwategetse ko ifu y’imyumbati icururizwa imbere mu isoko maze abagore 10 bahita bishyira hamwe bakodesha ibibanza bibiri muri iryo soko basorera amafaranga 8000 buri mwaka.

Kuva mu mezi agera kuri 5 ashize, aba bagore bavuga ko bafite igihombo gikabije giterwa nuko abacuruzi b’ubuconsho bakorera hanze y’isoko nabo badukanye ubucuruzi bw’ifu kandi butari mubyo basorera maze bagatangira abakiriya baje mu isoko bigatuma abakorera mu isoko bataha badacuruje kandi baba bamaze no gusorera ifu binjije buri munsi.

Imananiyibizi Sifa uyoboye abo bagore yatangarije Kigali Today ko muri aya mezi umuntu wacuruzaga ibiro 200 by’ifu atakirenza 100 kubera abategera abakiriya hanze y’isoko.

Nkuko abitangaza, ngo aba bagore bumvikanye n’ubuyobozi bw’umurenge bufite inshingano zo gucunga iri soko ko ifu y’imyumbati igomba kujya icururizwa mu isoko gusa ariko abacuruzi babirengaho ntihagire igikorwa. Abo bagore bacururiza ifu mu isoko bavuga ko bagiye gufata icyemezo cyo kujya bahagarara hanze ntihagire uwo bemerera kugurisha ifu atari ahabugenewe.

Uretse iki kibazo cyo gutangirira abakiriya hanze y’isoko, aba bagore banavuga ko abo bacuruzi bagabanya ibiciro by’ifu kubera ko baba batayisoreye maze bigatuma abaguzi bajya aho bagurisha make, ngo kuko nk’iyo abacururiza mu isoko bagurisha ku mafaranga 280 ku kiro abo hanze bahita bagabanyaho amafaranga 20.

Mukanyabyenda Marie Rose nawe ucuruza ifu muri iri soko avuga ko baramutse bagurishije ku giciro kimwe n’abacuruzi badasorera amafu bagwa mu gihombo.

Aba bagore bavuga ko bagiye guhagarika gutanga imisoro ndetse bakanabuza abacuruzi bo hanze y’isoko gucuruza kuko iki kibazo bakigejeje kubagishinzwe bakaba ntacyo bagikoraho.

Utungwa agatoki n’aba bagore ku kuba atabakemurira ikibazo ni uwitwa Ndayambaje Nepo, ushinzwe kwinjiza imisoro mu murenge wa Ngororero, aho bavuga ko aba bacururiza hanze y’isoko kandi bitemewe bamuha inyoroshyo maze ntahagarike ubwo bucuruzi.

Kuvu kuri uyu wa gatatu tariki 23 Gicurasi twashatse kuvugana na Ndayambaje yanga kuvugana n’itangazamakuru ariko tuzakomeza gukurikirana iki kibazo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka