Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje kurwanya abacuruzi bagifunyika mu masashe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko mu cyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, hazakorwa igenzura ku bacuruzi bagikoresha amasashe kandi bitakemewe.

Ikoreshwa ry’amasashe ryagiye rigaragara mu maduka amwe n’amwe no mu masoko yo mu karere ka ngoma, aho usanga bagifunyikira rwihishwa abakiriya babo mu masashe igihe bagura ibicuruzwa bitandukanye.

Ku bw’izo mpamvu bongeye gutanga itangazo kuri buri wese, bibutsa ko bitemewe gupfunyikira umucuruzi mu masashe, nk’uko George Mupenzi, umuyobozi w’akarere ka Ngoma w’agateganyo yabitangaje.

Ku ruhande rw’abacuruzi, baba abacuruza mu ma butiki cyangwa mu masoko, bavuga ko baziko gukoresha amasashe bibujijwe ariko na none bakibaza uburyo agera mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko hari na bamwe bavuga ko bayakoresha kuko babona hari n’ibindi bicuruzwa biza bifunyitse mu masashe.

Umucuruzi bakunze kwita Papa kadogo ukorera mu murenge wa Kibungo acuruza boutique, agira ati: “Natwe sidukora amasashe tubona yaje natwe tukayagura gusa na none tubikora twihishe kandi tuzko bitemewe ariko nyine umuntu aba ashaka ubuzima”.

Ikoreshwa ry’amasashe mu Rwanda ntiryemewe n’itegeko ry’ibidukikije kuko yangiza ibidukikije.

Mu rwego rwo gusimbuza ikoreshwa ryayo ubu hifashishwa ambalage zikozwe mu mpapuro zigiye zirutanwa, umuntu agahitamo ingano ashaka. Ariko hakaba abandi bemeza ko bigoye kuzitwaramo inyama kubera ko zihita zitoha, zigacika ubusa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka