Ngoma: EWSA irihanangiriza abazamuye ibiciro by’amazi

Ubuyobozi bwa EWSA station Ngoma buratangaza ko batigeze bongeza igiciro cy’amazi ko n’uwagerageza kongeza igiciro batamwihanganira.

EWSA ibitangaje mu gihe abaturage batuye mu kagali ka Karenge ho umurenge wa Kibungo ku ivomero ry’ahitwa ku rupangu bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibili binubira uburyo bishyuzwa amafaranga 15 ku ijerekani y’amazi kandi basanzwe bishyura 10. Uje afite amafaranga icumi ntagenda ubusa kuko amukata litro eshatu y’amazi.

Umuyobozi wa EWSA station Ngoma, Kayibanda Omar, yahakanye yivuye inyuma ayo makuru avuga ko ubuyobozi bwa EWSA aribwo bwemeye kongera igiciro cy’amazi , maze avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo bakareba impamvu uwo muntu agurisha kugiciro atahawe na EWASA .Uyu muyobozi yemeje ko igiciro cya EWSA ku ijerekani ya litro20 ari amafaranga 10Rwf gusa.

Umwe mu bavomera kuri iri vomo yavuze ko kwemera guhendwa aruko nta kundi babigenza kuko baba bakeneye amazi bekemera bakayagura abahenze gusa ngo ntibabyishimiye. Yabivuze muri aya magambo: “Tuhagera twihuta twakererewe imirimo yakubwira gutyo kubera nta mwanya ufite ukemera ariko niba ubuyobozi butabizi ubwo ni ubujura akwiye gukurikiranwa.”

Hari ababona ko kongera amafaranga kuri uyu uvomesha yaba yabitewe n’uko ubu mu gace (quartier) yo ku rupangu abantu benshi bagiye bashyira amarobine mu mago yabo bityo ko abakiriya ari bake cyane bagabanutse akaba rero abona yahomba atongeje.

Umukozi uvomesha kuri iri vomo avuga ko ibyo akora bizwi na EWSA kandi ko ari yo yabahaye uburenganzira bwo gukora gutyo.

Kayibanda avuga kandi ko impamvu nyamukuru yatumye hubakwa utuzu ducururizwamo amazi ya EWSA ari ugufasha umuturage kubona amazi meza kandi hafi bityo inyungu za mbere akaba ari iz’umugenerwabikorwa ariwe muturage.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka