Ngoma: Abanyonzi bambuwe miliyoni 8 none banze kwambara amajile ya koperative

Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo baratangaza ko komite eshanu zimaze kuayobora zanyereje amafaranga miliyoni umunani, bikaba byaratumye bazinukwa koperative “Amizero” ndetse no kwambara umwambaro wayo.

Nk’uko aba banyonzi babisobanura ngo bamaze hafi umwaka bavuga ikibazo cyabo mu buyobozi ariko ntibugire icyo bukora ngo abambuye iyo koperative bafatwe. Abaperezida ba komite bajyagaho bacungaga amafaranga amaze kugwira bagahita bayitwarira bakajya kuguramo moto bakoresha mu muhanda.

Umwe muri bo yagize ati “Umuntu wese utuyoboye iyo abonye amafaranga agwiriye ahita ayaterura akajya kwiguriramo moto natwe tugasigara dushirashira. ubuse tuzaguma murayo? Ubuyobozi nabwo ntibubakurikirana kandi twatanze ikirego”.

Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko bwahamagaye aba banyonzi inshuro zirenze imwe ngo bicare bumve ibibazo byabo ariko bo ntibaboneke.

Abanyonzi bamaze hafi umwaka batambara umwambaro uranga koperative yabo.
Abanyonzi bamaze hafi umwaka batambara umwambaro uranga koperative yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodise Nambaje, avuga ko umutungo wa koperative ari ntavogerwa ko niba hari umuntu waba yarakoze ayo makosa abo banyonzi bakora ikirego gikubiye mu nyandiko maze ubuyobozi bw’akarere bukagikurikirana.

Yagize ati “Tuzoherezayo abatekinisiye bakore igenzura ry’ikoreshwa ry’amafaranga y’iyi koperative. Nibigaragara ko hari umuyobozi wayoboye iyi koperative wanyereje amafaranga azakurikiranwa aho yaba ari hose”.

Ubuyobozi bwa police ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma barasaba abanyonzi ko basubira muri koperative kandi ko ibibazo byabo bizakurikiranwa ndetse hagafatwa ingamba kugira ngo ntihazagire uwongera kunyereza umutungo wa koperative.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka