Ngoma: Abakamyi n’abacunda bagemura amata baritana ba mwana ku uvanga amazi mu mata

Mugihe mu mugi wa Kibungo hagaragara bamwe mu bagemura amata(abacunda) bavangamo amazi ngo abe menshi,abashumba baba bakamye inka baritana ba mwana n’abagemura aya mata ku wuvangamo amazi.

Abacunda bashinja abashumba baba bakamye kuba bayinywera maze kugirango ingano y’amata akamwa ku munsi idahinduka bagashyiramo amazi,mu gihe abashumba nabo bavuga ko amazi ashyirwamo n’abacunda igihe bayagemuye mu migi ngo ku ikusanirizo aho agurishirizwa.

Uku kuvangamo amazi ariko ntiguhira abagemura ku ikusanyirizo ry’amata ry’aborozi ba Kibungo( KIDAFACO),kuko bafite icyuma gipima amata yavanzwemo ibindi bintu yaba amazi cyangwa ikindi. Iyo amata basanze avanzemo ibindi bintu abakozi ba KIDAFACO ntibayakira.

Uwiringiyimana Jean D’amour,umucunda uturuka ahitwa Sakara,nyuma yo gusanganwa amata avanzemo amazi hifashishijwe akuma kabipima,yatangaje ko atari ubwa mbere bimubayeho ariko ahakana yivuye inyuma avuga ko atari we uba wavanzemo amazi ahubwo aba ari abashumba bayashyizemo kuko we aza afata amata agemura ibyo kuyakama aba atabibonye.

Yagize ati” Hari ingeso ikorwa na bamwe mu bashumba yo gushyiramo amazi amata bakayagabanya ngo bayinywere kuko wenda ba bossi baba batayabaha.Icyo gihe iyo nyazanye nkaha bahita babibona iyo bashyizemo igipimo.Nanjye birambabaza kuko mba navunikiye ubusa.Ni abashumba bayashyiramo kuko sinayashyiramo ngo nongere nyazane hano ziko bayanga.”

Umukozi ushinzwe kwakira aya mata avuga ko ikibazo cy’abantu bavanga amata n’amazi ari ingeso ihari abona kenshi kuko nta cyumweru cy’ubusa badafashe abayavanzemo.Gusa uyu mukozi yemeza ko aborozi ntawubikora ahubwo ko bikorwa n’abakozi babo yaba abakama cyangwa abagemura kandi ko bigoye kumenya uwabikoze kuko bitana ba mwana.

Umukozi ushinzwe ubuziranenge bw’amata agemurwa kuri KIDAFACO,Uyisenga Liberate, avuga ko amata agemurwa avanzemo amazi biteye ikibazo cyane kuko amazi avangwamo aba atizewe isuku yayo mu gihe no kuvangamo amazi mu mata atari byiza kuko byica ireme ryayo.

Yagize ati” Nibyo icyo kibazo kijya kigaragara hano,ikibazo kidutera impungenge nuko abenshi bayagemura mu ngo no mu ma Alimentation aho batayapima ngo babimenye.Amazi bavangamo icyambere ntiyizewe akenshi aba ari ay’ibishnga aho banyura cyangwa andi mabi bityo bikaba byagira ingaruka ku mubili w’umuntu.”

Nubwo iri kusanirizo rifite ubushobozi bwo kwakira amata agera kuri litiro ibihumbi bitanu ku munsi ,kugera ubu bari kwakira litiro zitageze no kuri 200 ku munsi kubera ko abenshi bayijyanira mu mago abandi bayazengurutsa mu migi.

Gusa nanone iri kusanirizo rivuga ko baramutse bose bayahagemuye hashobora kuba ikibazo cy’isoko kuko ntarindi soko bafite bayagurishaho atari abayahagura bashaka kuyanywa baho hafi aho.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka