Ngali Holdings igiye gufasha RRA gukusanya amahoro mu turere

Abakozi ba Ngali Holdings Ltd n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bahuguwe ku bijyanye no gukusanya amahoro y’inzego z’ibanze kuri uyu wa mbere.

Abahuguwe ni abahagarariye RRA ndetse n’abahagarariye Ngali Holdings mu turere bakazahugura abandi.

Abari bitabiriye amahugurwa
Abari bitabiriye amahugurwa

Ngali Holdings ni sosiyete yigenga yasinyanye amasezerano na RRA yo gufatanya gukusanya amahoro y’inzego z’ibanze.

Muri 2015 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyasinyanye amasezerano n’inzego z’ibanze aho RRA yashyizeho abakozi bagera kuri 210 bo gukusanya Imisoro n’Amahoro by’Uturere.

Gakwerere JMV, Komiseri wungirije ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze avuga ko itegeko ryemerera RRA kwifashisha uwo ari we wese wafasha kugera ku ntego zo gukusanya amahoro.

Gakwerere asobanura ko Ngali izakemura ibibazo byo kuba abakozi 210 ba RRA mu turere batari bahagije kugera mu nguni zose z’igihugu hakusanyirizwa amahoro ndetse no kuba hagiye kongerwa igihe cyo gukora bagakora iminsi yose.

RRA yizera ko gukorana na NGALI bizatuma Ikigo kigera ku ntego Ikigo cyihaye cyo gukusanya imisoro n’Amahoro binyuze mu mikorere yabo.

Gakwerere asobanura ko gukorana na Ngali Holdings bizatuma RRA irushaho gutanga serivisi nziza ku basoreshwa ndetse no kugera aho itumanaho rikoreshwa na RRA ritashoboraga kugera ndetse no gukora cyane.

Benjamin Mushabe , Umujyanama mu bya tekiniki wa Ngali Holdings Ltd, avuga ko mu turere dutandatu bakoreyemo igeragezwa kuva m’ Ukuboza 2015 byagiye bigaragara ko umusaruro uboneka mu gukusanya amahoro, aho atanga urugero mu karere ka Muhanga bageze ku ntego kuri 197 % by’umusaruro wari uteganyijwe.

Umwe mu bahuguraga
Umwe mu bahuguraga

Mushabe yasobanuye ko Ngali Holdings ishyira abakozi bitewe n’imiterere y’Umurenge, bakaba baratangiranye n’umukozi umwe ku murenge mu turere dutandatu twatangiriwemo icyo gikorwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. Guhera muri Mutarama 2026 Ngali yashyizeho abakozi babiri cyangwa barenga bitewe n’aho bakenewe muri buri murenge.

Amahoro akusanywa n’ashingiye ku mutungo rusange, amahoro kuri serivisi zihabwa abaturage ndetse n’andi mafaranga yakwa abaturage ku bikorwa bitandukanye.

Imisoro y’ipatante, umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro ku nyungu z’ubukode, yo ikusanywa na RRA igashyirwa kuri konti z’Uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gahunda yo gucunga imisoro nikorwe neza abasore basore neza maze iyo misoro izazamure ubukungu bw’igihugu cyacu uko bikwiye twihute mu iterambere

Desire yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka