Nakumatt iragura imiryango mu Rwanda, mu gihe ahandi ifunga

Sosiyete Nakumatt Holdings ifite amasoko ya kijyambere muri Kigali yatangaje ko igiye kwagura ibikorwa byayo, mu gihe ahandi yakoreraga mu karere yatangiye gufunga.

Nakumatt igiye gukorera i Remera muri aka gace
Nakumatt igiye gukorera i Remera muri aka gace

Ibyo ngo Nakumatt izabikora mu rwego rwo gukomeza guhangana ku isoko n’zindi sosiyete mpuzamahanga z’ubucuruzi ziri gufungura imiryango mu Rwanda.

Nakumatt yari isanzwe ikomeye mu karere, ntihagaze neza mu bihugu nka Kenya na Tanzania n’aho muri Uganda ho yatangiye gufunga imiryango.

Muri Nyakanga 2017, niho iyi sosiyete yatangiye gufunga imiryango y’amasoko ane yari muri Uganda, atatu yo muri Kenya kubera ikibazo cy’imisoro. Ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko biri guterwa n’ubukungu bwayo butifashe neza.

Ibyo kandi byemezwa na Adan Ramata, uhagarariye Nakumatt mu Rwanda, aho agira ati “Ni byo koko Nakumatt ifite ibibazo mu karere kandi bikagira ingaruka ku bucuruzi dukora n’ahandi.”

Iyi nyubako iherereye i Remera niho Nakumatt igiye gufungura ishami rya kane
Iyi nyubako iherereye i Remera niho Nakumatt igiye gufungura ishami rya kane

Ariko yijeje ko Nakumatt yo mu Rwanda yo nta gahunda ifite yo gufunga imiryango yayo mu Rwanda, ahubwo ngo igiye gufungura ishami rishya bitarenze icyumweru gitaha, ati “Aha turi gukorana ingufu kandi na leta iradushyigikiye. Dufite gahunda yo gufungura ishami rishya muri Remera ahegeranye na Airtel.”

Iryo rizaba ari ishami rya kane Nakumatt ifunguye muri Kigali, nyuma y’andi mashami ari mu miturirwa iri mu Mujyi wa Kigali nka UTC, KCT n’irindi riri ku Kagugu.

Iri shami rya Remera ryitezweho byinshi kuko riri ahantu hahurira urujya n’uruza rw’abantu bavuye cyangwa bajya kuri Stade Amahoro cyangwa ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, hakiyongeraho n’amabanki menshi n’ubundi bucuruzi bukurura abantu buhakorerwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya imisoro (RRA) igaragaza ko Nakumatt yitwara neza ku isoko ry’u Rwanda, byanayihesheje igihembo mu birori biherutse byo guhemba abasora bitwaye neza muri 2016.

Nakumatt ikoresha abakozi bagera ku 7.000 mu karere, bakora mu mashami yayo 45 muri Kenya, 8 muri Uganda, 3 mu Rwanda na 5 muri Tanzania. Nakumatt kandi ni imwe mu masosiyete mpuzamahanga yanditswe ko akorera mu Rwanda agera ku 1.000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka