N’ubwo ibiciro bya peteroli byazamutse, ibya tagisi ntibihinduka

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 12/03/2013 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birazamuka aho bacururiza amavuta y’ibinyabiziga nka peteroli, lisansi na mazutu bitewe ngo n’uko igiciro cya lisansi ku isoko mpuzamahanga cyazamutse ku buryo bugaragara guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda riravuga ko igiciro cya litiro ya lisansi na mazutu cyazamutse kikava mu mafaranga y’u Rwanda igihumbi ariko ngo ntikigomba kurenza 1050 mu mujyi wa Kigali, naho mu ntara hakiyongeraho igiciro cy’ubwikorezi.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse ku kigero cya 10%, bikaba byanagize n’ingaruka ku giciro cy’imbere mu gihugu.

Amakuru Kigali Today ikesha Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA aremeza ko izi mpinduka zitazagira impinduka ku biciro by’ingendo mu gihugu kuko ubwumvikane RURA yagiranye n’abatwara abantu n’ibintu buvuga ko ibiciro bizongera kuzamuka igiciro cya peteroli nikijya hejuru y’amafaranga 1050 y’u Rwanda, cyangwa ibiciro bikamanuka peteroli nijya munsi y’amafaranga 960.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhinduka tariki 01/01/2013, ubwo nanone litiro imwe yavaga ku mafaranga 1050.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka