Mwalimu Hakizimana yiyemeje gucuruza aho gutegereza akazi muri Nzeri

Hakizimana Onesphore ni umurezi ku ishuri ribanza ryigenga rya ‘Saint André Gitarama’ mu Karere ka Muhanga, amasezerano ye y’akazi akaba yarahagaze kubera Covid-19 yatumye amashuri afungwa, ariko ubu yagiye mu bucuruzi ku buryo bifasha umuryango we.

Hakizimana ngo ntaterwa ipfunwe no gucuruza ibitunguru mu isoko ari umwalimu
Hakizimana ngo ntaterwa ipfunwe no gucuruza ibitunguru mu isoko ari umwalimu

Uwo mugabo akazi ke kahagarariye rimwe n’ak’umugore we kuko na we ari umwalimu, akaba yarashatse uko umuryango we w’abantu batanu ukomeza kubaho neza nubwo bari bamenyereye kubeshwaho n’umushara kandi ngo aragenda abigeraho kubera ubucuruzi yatangiye.

Mu kwirwanaho, Hakizimana yagerageje imishinga y’ubucuruzi nyuma yo kubyigaho, akaba acuruza ibitunguru mu isoko rya Muhanga aho aranguza ndetse agacuruza avoka na zo mu buryo bwo kuranguza, hose akaba abanza kuvugana n’abo aza kuzigurishaho.

Hakizimana asobanura uko yatangiye umushinga we nk’umucuruzi utarabigize umwuga, aho ngo yashinze icyo yise ‘Umwimerere Mobile Shop’ kandi ngo afite abakiliya.

Ati “Narebye muri aya mezi tutarimo gukora, ntekereza ukuntu twigisha abana kwihangira imirimo, ndavuga nti ese jyewe sinagira icyo nkora! Naje rero gutekereza gucuruza avoka, nkajya mu cyaro kwizanira iza mbere nziza, nkazitara ubundi nkaziranguza abacuruzi nabaga nasabye ko nazajya nzibazanira bakanyunguraho make, kandi nabigezeho”.

Ati “Ibyo mbifatanya no gucuruza ibitunguru nkura i Karongi n’i Rubavu nkabigeza hano mu isoko i Muhanga. Mu gihe abandi babicuruza baba bashaka kunguka menshi, jyewe nshyiraho make y’inyungu abadandaza bagahita babimaraho, ay’uwo munsi nkaba nyashyize mu mufuka ngasubirayo, ibanga ryanjye ni ukwirinda kunguka menshi ahubwo ngacuruza byinshi”.

Akomeza avuga ko ajya kurangura ibitunguru acungana n’isoko, kuko iyo ari mu mirima yabyo ahamagara abamurangura akababaza amafaranga bamuha ku kilo bityo akamenya uko arangura ibyo abashyira yongeyeho amafaranga y’ubwikorezi akabona nta gihombo yagira.

Uyu mugabo avuga ko ubucuruzi bwe yabwize neza kuko kugeza ubu inyungu abona imushimisha nubwo ataramenyera.

Ati “Iyo nazanye avoka wenda z’ibihumbi 10 nungukaho atari munsi y’ibihumbi bitanu kandi ntahenze abakiriya. Ku bitunguru, iyo ncuruje umufuka w’ibiro 100 iyo byagenze neza nungukaho amafaranga ibihumbi 10, byaba bitagenze neza nkunguka bitanu kuko akenshi ku kilo nunguka amafaranga 100”.

Akomeza avuga ko mu mezi abiri amaze muri ako kazi abona inyungu y’ibihumbi 80 mu kwezi kandi yashoye make kuko akiri mu kwimenyereza ashakisha aho azajya akura ibicuruzwa mu cyaro, ndetse akaba anakoresha udufaranga duke yizigamiye.

Hakizimana wigisha imibare mu mwaka wa gatandatu, avuga ko ubu arimo kwiga uko ubwo bucuruzi buteye, gusa ngo abona ko icyerekezo ari uko yazahagarika kwigisha kuko kubibangikanya bitamworohera.

Ati “Gukorera umushahara simbyanze, ariko iyo ari wo gusa nta kandi kantu ufite ku ruhande kakwinjiriza ni ha handi ntacyo ugeraho, birangirira mu kurya. Ndimo kureba uko bizaba bimeze kugeza muri Nzeri, nimbona bikomeza kugenda neza nzasezera ku mukoresha nkomeze ubucuruzi, umugore abe ari we ukomeza kwigisha”.

Avuga kandi ko ubu urugo rwe rubayeho neza kuko ntacyo bakenera ngo bakibure nubwo umushahara wahagaze, akabikesha ubwo bucuruzi yagiyemo ndetse akumva ko anabukomeje, abo yarereraga abana neza bamubera abakiliya b’ibyo azaba acuruza.

Hakizimana agira inama bagenzi be yo kureba kure

Uwo mwalimu avuga ko Covid-19 yatumye areba kure, yagura ibitekerezo bye mu mikorere, kugira ngo ejo hongeye kuba ikibazo kibuza abantu gukora hatazabaho guhungabana, akanagira inama abandi barimu.

Ati “Ubu bucuruzi nabugiyemo nabitekerejeho kandi ngakoresha ibyo nize, nkandika kugira ngo mbikore neza. Iki cyorezo cyanyeretse ko hari umwanya dupfusha ubusa nyuma y’akazi cyangwa mu biruhuko twagombye kuwubyaza umusaruro tukabona icyunganira umushahara”.

Ati “Hari bagenzi banjye cyangwa abandi bakozi bagira ipfunwe kumva umuntu w’umusirimu, umukozi wa Leta, yajya kwirirwa mu isoko yigaragura mu bitunguru. Abo nabagira inama yo kuva muri ibyo kuko umurimo wose wakora ugatanga inyungu, ahubwo ari ishema kandi utuma ugira imibereho myiza udategereje umushahara gusa”.

Hakizimana avuga ko atangira gucuruza yahereye ku mafaranga make yari yarizigamiye, ariko ngo uko azabona ibikorwa bye bijya mbere, arateganya kujya muri Banki agafata inguzanyo akagura umushinga we, agacuruza ari byo ashyizeho umutima kandi ngo yizeye ko imbere ari heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bose nibigireho! Burya niyo wahembwa,iyo bihwaniramo ugahembwa umaze uheruka! Uba uri umukene! Bivuze ko hagize gato gakoma munkokora guhembwa isi yose yarara ikubonye! Umbereye urugero rwiza! Kubyo natekerezaga ntawe uzongera kunca intege ngo ntagishoro,ngo Ni ukwandagara.... Bisa nko kuntuka!uge unyihera ibitekerezo 0786553617

Fafa yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Abarimu Bose nibabivemo bakoze ikindi nticyaburamo uduhumbi 40fr numuyedi atakwemera!

Hagena yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Erega Bose ntibahirwa kimwe ubwose mubarimu barenga 10,000 bo muri private schools nibangahe babikoze? Ubwo tuvugeko ariwe utekereza wenyine?buri wese agira igeno rye rwose!yego nibyiza pe! Arikose tunenge abarimo bandikira HE basaba ubufasha?

Tembo mubu yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane.

gdgg yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

uri umuntu w’umugabo ureke abirirwa bata umwanya ngo barandikira perezida wa Repubulika ngo abafashe kubera ko amashuri yigenga atabahemba kandi uwo mwanya birirwa bata wakagombye gutuma bakura amaboko mu mufuka

kananga yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka