Musanze: Ubucuruzi bw’amata bukorerwa ku muhanda ngo buteye impungenge

Ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Musanze ngo buteye impungenge kubera ko ayo mata ngo aba atujuje ubuziranenge kandi ngo ashobora gutera indwara abaturage bayanywa.

Ni saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’umugoroba, mu gace ka Yaounde, imwe muri quartier (karitsiye) yo mu Mujyi wa Musanze ku muhanda ukomeza i Rubavu.

Umugabo ucuruza amata ku muhanda avuga ko bibaha amafaranga.
Umugabo ucuruza amata ku muhanda avuga ko bibaha amafaranga.

Umugabo ucunga igare rihetse ijerekani n’igicuba birimo inshyushyu arahagaze iruhande rw’umuhanda ararwana no guhambura ngo atangire acuruze amata.

Avuga ko gucururiza amata ku muhanda byorohereza abayashaka bakunda kwita “abacunda” bakayabona hafi na bo bayacuruza ngo bikabaha amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo no kwiteza imbere.

Ubu bucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari mu Mujyi wa Musanze ubusanga mu bice bitandukanye bigize uyu mujyi cyane cyane mu masaha y’umugoroba na mu gitondo kare igihe aba akenewe mu ngo no mu maresitora.

Ayo mata agurishwa, ngo ubuziranenge bwayo burakemangwa kuko hari abayacuruza bakongeramo amazi kugira ngo babone inyungu y’ikirenga. Ikindi, kuba acururizwa ku muhanda ubuyobozi bwemeza ko hari impungenge z’uko yatera indwara.

Kamugondo Claude, umworozi wagize uruhare mu gushinga ikusanyirizo ryitwa Ayera Diary Muhoza akaba ari na we uyibereye umuyobozi, avuga ko ako kajagari katumye bashinga ikusanyirizo kugira ngo bakemure icyo kibazo.

Icyakora ngo ni inshingano z’ubuyobozi bw’ibanze kugira uruhare mu kugaca akaba abishimangira agira ati “ Twavugaga ko bidasobanutse ukuntu niba umusururu n’urwagwa bidacururizwa mu muhanda ariko amata yujuje ubuziranenge… ntabwo ari yo yakagombye kudahabwa agaciro ku buryo acuririzwa ku muhanda. Ni inshingano z’ubuyobozi kugira ngo ako kajagari gacike.”

Ubuyobozi bw’akarere mu ijwi ry’umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Musanze, Nsengiyumva Jean Bosco, buhamya ko hari ingamba zafashwe mu nama baheruka kugirana n’aborozi zizashyirwa mu bikorwa nyuma y’uko umuyobozi w’akarere azemeje.

Imwe muri izo ngamba ubuyobozi bwafashe nk’uko Nsengiyumva yakomeje abisobanura harimo gukangurira abaturage kujyana amata ku makusanyirizo n’abayashaka bakaba ari ho bayagura kuko aba afite ubuziranenge.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka