Musanze: Imyiteguro ya Mini Expo iragenda biguru ntege
Kuva kuri uyu wa 29 kugeza kuwa 08/12/2013 mu karere ka Musanze hateganyijwe murikagurisha ‘Mini Exposition’ ariko kugeza mu ma saa sita yo kuri uyu wa 29/11/2013, hari hakiri kubakwa ama stands azamurikirwamo, hagikorwa amasuku, ndetse n’amasitandi hafi ya yose ataragezwamo ibicuruzwa.
Bamwe mu babashije kugera muri iri murikagurisha ku gihe, baravuga ko bari gutunganya ama stands, bitewe n’uko bakomeje guhindurirwa imyanya, bityo ngo ibikorwa byo gutegura no gutaka baba batarabonye umwanya wo kubikora.
Kenedy warimo ategura aho azamurikira, yagize ati: “Icyabaye ni uko baje kuduhindurira ama stands bagenda bayahinduranya. Nageze aha kuwa kabiri mfata stand, ngarutse nsanga bayihaye undi, niko gutangira kuyitaka bundi bushya”.

Jean Paul uvuga ko amaze kwitabira amamurikagurisha nk’aya mu zindi ntara ebyiri, avuga ko atazi niba bari bufungure ku mugaragaro, kuko abona ntaho imyiteguro iragera, ndetse n’abamurika bakaba batarageza ibikorwa byabo mu ma stands.
Yagize ati: “Ntabwo namenya ikiri kubitera, gusa bishobora kuba ari ukutitegura kw’abari gutegura iyi expo. Nari narateguye iminsi ngomba kumara ino, none ndabona igiye kwiyongera. Nta n’ubwo nari nziko babishyize kuya 01/12/2013”.
Yongeyeho ko ibi bishobora kuzabateza igihombo, kuko bavuye kure bakaza mbere harimo n’abaturutse mu bihugu byo hanze, bagakodesha aho kuba muri Musanze, none bakaba bagiye kumara iminsi ibiri bari gukora ubusa batari kumurika, ntacyo bari kwinjiza ahubwo bari kwishyura amacumbi.

Ubwo twageragezaga gushaka kumenya icyateye izi mpinduka zose, Munyankusi Jean Damascene perezida w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, ntiyifuje kuvugana natwe, ahubwo adusaba kuvugana n’umwungirije.
Gusa yabashije kutubwira ko imihango yo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha iteganyijwe ku cyumweru tariki 01/12/2013. Ibi bikaba bihabanya n’ibyatangajwe mu matangazo, aho bavugaga ko imurikagurisha rizatangira tariki 29 rikageza tariki 08/12/2013.

Abazitabira iyi mini Expo mu karere ka Musanze baravuga ko biteguye kuzahagirira ibihe byiza, bitewe n’umubare munini w’ama stands bashyiriweho, ndetse n’imyiteguro ikaba irimo imbaraga nyinshi kurusha mu bihe byashize.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nkumwe mubaturage bamusanze nabashyimira cyane kubwigikorwa cyiza mwatugejejeho murakoze.