Musanze: Igiciro cy’ibirayi cyamanutse, ibishyimbo birazamuka

Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku mafaranga 500, ibintu byari bibaye bwa mbere mu Karere ka Musanze ahafatwa nk’ikigega cy’ibirayi, ariko ubu byamaze kumanuka aho ikilo cyageze kuri 400.

Mu gihe abenshi bari bakiri mu rujijo kuri iryo zamuka ritunguranye ry’ibirayi, ababikunda bakomeje kumwenyura kuva ku itariki 19 Ukwakira 2022, ubwo bajyaga ku masoko bagasanga hari icyagabanutseho ku mafaranga batangaga ku kilo.

Mu gihe bakiri mu byishimo, ukunda ibishyimbo we yari mu gahinda ubwo yageraga ku isoko agasanga amafaranga 1000 yajyaga yitwaza agiye kugura ikilo cy’ibishyimbo atagihagije, aho byiyongereyeho amafaranga 500.

Ubwo Kigali Today yageraga mu masoko y’ibiribwa mu mujyi wa Musanze, yasanze ikilo cy’ibirayi kigura amafaranga 400, kiva kuri 500.

Gusa uwitwaje amafaranga 350 na we ntiyacyuye ubusa, kuko hari n’ibirayi bigenewe abafite amikoro make, ariko ntibyanabujije bamwe mu bacuruzi badakozwa iby’iryo gabanuka aho bihererana abaturage, ikilo bakaba bakomeje kugitangira 450 FRW.

Umuguzi waganiriye na Kigali Today wari mu isoko ry’ahitwa ku Ngagi, ati “Turishimye ibirayi byagabanutseho, ikilo cyageze kuri 400, bitandukanye na 500 tumaze iminsi tubigura, ubu uritwaza ibihumbi bine ugatahana ibilo 10 ukajya kugaburira abana, gusa twamaganye bamwe mu bacuruzi bakomeje guhenda abaturage babagurisha ikilo ku mafaranga 450 na 500.

Ibishyimbo na byo bikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe, dore ko ari ikiribwa byagaragaye ko gikundwa na benshi, bamwe bakaba bemeza ko badashobora gufata amafunguro atariho ibishyimbo.

Mu ntangiro za 2022, ikilo cy’ibishyimbo cyari ku mafaranga 500, muri Mata birazamuka bigura 800, muri Gicurasi byageze ku 1000, mu gihe mu ntangiriro z’Ukwakira ikilo cyaguze 1200, naho kuva kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, ikilo cy’ibishyimbo kikaba kiri ku mafaranga 1500.

Umwe mu baturage bari baremye isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi ku izina rya Kariyeri, yagize ati “Ngiye kubaho mu buzima bubi kuko ngiye kureka ibishyimbo kandi mbikunda, kuko amafunguro atariho udushyimbo sindebaho, iri zamuka ry’ibiribwa riratubangamiye, uyu munsi uragura ikintu wagaruka ejo ugasanga igiciro cyikubye kabiri, Leta isuzume iki kibazo”.

Uko bimwe mu biciro by’ibiribwa bihagaze mu masoko y’ibiribwa muri Musanze, ikilo cy’ibirayi kiragura hagati y’amafaranga 350 na 450, ibishyimbo biragura 1500, igitoki ni 350, amashaza ni hagati ya 1800-2000, ibijumba ni 350, imyumbati 350, umuceri uragura hagati 1200 na 1700, igi ryavuye kuri 80 rigura 150, umuneke uva kuri 50 ugura 100, litiro y’ubuto yahoze ku 1800 mu myaka ibiri ishize, ubu ihagaze 4000FRW.

Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikomeje guhenda ku isoko
Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikomeje guhenda ku isoko

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Musabyimana, aherutse gutangariza Kigali Today, ko kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa ku masoko biterwa n’impamvu zinyuranye, impamvu ya mbere ikaba ari uko ngo u Rwanda ruri mu gihe kitari icy’umwero, ibyo bikaba bikomeje kugabanya ibiribwa ku masoko.

Yavuze no ku kibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe, aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro yo kuzamura ibiciro agendeye ku byo yumva hanze.

Ati “Nk’abatuye i Musanze, niba Kisoro imvura yaraguye ikangiza imyaka ibigori ntibyere kawunga ikazamuka, ayo makuru kubera ko abageraho ako kanya, izo ngaruka zigera mu masoko ya Musanze”.

Yavuze kandi ko n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ari kimwe mu bituma ibiciro bizamuka, ahava ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, n’ibindi bikenerwa mu bihugu bya Afurika, ibyo bikadindiza umusaruro w’ibiva ku buhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turasaba let’s ko yagira icyo ikora kuko ibiciro bitifashe neza.

Munyarigoga Michel yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ahubwo iyo Bagishyira nkokuri 250 ubuse ubundi twebwe tudatuye musanze ubwo ubundi murumva harikivaho

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ndashimira Kigalitoday ku makuru meza itugezaho.Rwose leta nkuko isanzwe ibigenza ku bikomoka kuri peteroli rwose niyinjire no mu boribwa kuko abacuruzi bakomeje kutwunamaho pe! Baruriza ibociro uko bishakiye!

Alias ed yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ndashimira Kigalitoday ku makuru meza itugezaho.Rwose leta nkuko isanzwe ibigenza ku bikomoka kuri peteroli rwose niyinjire no mu boribwa kuko abacuruzi bakomeje kutwunamaho pe! Baruriza ibociro uko bishakiye!

Edouard yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka