Musanze: Bwa mbere ikilo cy’ibirayi cyageze ku mafaranga 500

Mu masoko anyuranye mu Karere ka Musanze, umuturage uhaha ibirayi byo kurya arishyura amafaranga 500 ku kilo, abaturage bakemeza ko aribwo bwa mbere ikilo cy’ibirayi kigeze kuri icyo giciro mu Karere ka Musanze.

Ubwo Kigali Today yageraga mu masoko anyuranye mu mujyi wa Musanze, yasanze ibirayi bya Kinigi biri kugura amafaranga 500 ku kilo, mu gihe izindi mbuto z’ibirayi zigura hagati ya 460-500.

Ni igiciro cyatunguye benshi mu batuye Akarere ka Musanze, hafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, kugeza ubwo amoko amwe y’ibirayi yitirirwa tumwe mu duce tugize ako karere, by’umwihariko Kinigi yitiriwe imwe mu mbuto z’ibirayi zikunzwe na benshi.

Yaba abaguzi ndetse n’abacuruzi, bakozweho n’iryo zamuka rikabije ry’ibirayi, aho bemeza ko atari ibirayi gusa, biri no ku bindi biribwa.

Umwe mu bacuruzi b’ibirayi ati “Impamvu yo kurira kw’ibiciro by’ibirayi, ni uko ibintu byose byazamutse, ikilo ni Magana atanu yuzuye, nibwo bwa mbere mbibonye kuva mbayeho, maze imyaka 30 nibwo nabona ibirayi bigura 500, natwe abacuruzi byatuyobeye, turi kujya kwishyura umufuka w’ibirayi tukishyura ibihumbi biri hejuru ya 70”.

Arongera ati “Twe turi kurangura ku mafaranga 450 tukunguka amafaranga 10 ku kilo, uwo muri butike akagurisha kuri 500, byatuyobeye ntitugikora, umuntu araza guhaha wamubwira igiciro akiruka, abashinzwe ubucuruzi barebe icyo bakora ibiciro bigabanuke natwe abacuruzi turi kurira”.

Hakizimana Sylver ati “Njye ibi mbikuye mu Kinigi ku mafaranga 460, banguriye kuri 470 bagiye kubigurisha kuri 500, impamvu ni uko ibirayi byarumbye umusaruro uba muke, ni ubwa mbere bibaye ntabwo tuzi uko tubigenza, mu Kinigi niviriyeyo ushaka ibyo kurya arishyura 500 ku kilo, biradusaba guhinga cyane umusaruro ukiyongera”.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ari ikibazo cy’ifumbire n’imbuto byahenze ubwo bahingaga mu gihembwe cy’ihinga gishize, basaba ko bajya babigezwaho ku gihe kandi ku biciro bito.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi witwa Izabayo Didier, ati “Ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, mwigishakira kure ni ifumbire n’imbuto byahenze, mu Kinigi ni ibigunda abantu ntibagihinga, n’abahinga ntibeza neza, bagabanye ibiciro by’imbuto kuko yageze kuri 800, bagabanye n’ibiciro by’ifumbire ive ku 1000 igure ayo yahozeho”.

Undi ati “Ikilo cy’imbuto y’ibirayi cyavuye kuri 400, ariko muri iki gihembwe cy’ihinga twayiguze ku 1000, n’ikilo cy’ifumbire ni 1000 ni ho biri guhera bizamuka cyane kuko abantu batagihinga uko byahoze, ariko no kuba ibindi biribwa byarazamutse ni cyo kiri gutuma n’imbuto ndetse n’imiti n’ifumbire y’ibirayi bizamuka, Leta nitugabanyirize ibiciro by’ifumbire duhinge”.

Mu gushaka kumenya icyo MINAGRI ivuga kuri icyo kibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, Kigali Today yavuganye n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, avuga ko ikibazo kitari ifumbire n’imbuto ahubwo kiri ku gihe kitari umwero w’ibirayi kikiyongeraho n’imikorere y’amasoko mpuzamahanga.

Ati “Tuvuye mu bihe by’izuba nta hantu bari gusarura ibirayi, birasanzwe ko ibirayi bizamuka mu mpera y’ibihe by’izuba, uretse na byo n’ibiciro by’imboga mu isoko byarazamutse n’ibintu bidasaba ifumbire urasanga byazamutse, ugende ku isoko ubaze ibitoki wumve, urasanga byahenze”.

Yavuze n’ikibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro y’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda.

Ati “ikindi kibazo ni icy’amakuru, nk’ubu intambara ibera muri Ukraine abenshi ntitunahazi, ariko bitugiraho ingaruka kuko ayo makuru atugeraho ugasanga bibaye intandaro y’izamuka ry’ibiciro, nk’abatuye mu Ruhengeri, niba Kisoro imvura yaraguye ikangiza imyaka ibigori ntibyere, ayo makuru kubera ko abageraho ako kanya izo ngaruka zigera mu masoko ya Musanze. Kuba ibirayi byazamutse mu gihe kitari umwero nta gikuba cyacitse ni ibintu bisanzwe, ibyo byose biterwa n’uko amasoko akora hirya no hino ku isi”.

Uwo muyobozi yagarutse no ku bavuga ko izamuka ry’ibirayi rituruka ku kibazo cy’ifumbire n’imbuto, avuga ko bitari ukuri, kuko haramutse havutse ikibazo, abaturage bahabwa amakuru hagafatwa izindi ngamba.

Ati “Wenda ubwoko bumwe bw’ifumbire bushobora gutindaho gato kubera ikibazo kiba cyavutse, ukuntu isi isigaye iteye niba uhahira ifumbire mu bihugu bikorana n’u Burusiya uyu munsi bikaba hari ibibazo, inzira inyuramo ziragorana ni ibisanzwe, ariko Leta yagerageje gushyira nkunganire mu biciro iruta iyari iriho mbere, rwose nta byacitse dufite ifumbire ihagije n’ubwo zatinda gato kutugeraho ntibivuze ko ifumbire yabuze, abaturage ntibahangayike, nta byacitse kandi hari ikibazo twabaha amakuru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ariko iyo umuntu avugango nta gikuba cyacitse,aba atekereza kubakene? Ariko mana we😓😓😓.wamugani ngo agahwa kari kuwundi karahanduka.

Germaine yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ubwo ndi kwibaza niba kinigi ari uko bimeze aho i Butare ntibigeze ku 1000?

cyprien Nshtiyimana yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

RAB niyo ifite munshingano kuko byose biri guturuka kubura ryifumbire cyane nifumbire mva ruganda iri kuboneka ari nkeya iri gufata Rubanda Runini naho abatoya bagaheba RAB rero nibishiremo imbaraga abaturage babone ibyangobwa bijyanye nubuhinzi

Munyaneza Alexis yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Nibakurikirane uburyo ibiciro byagabanuka muri rusange kuko umuntu agira imbaraga yariye akabona gukora neza imirimo itandukanye.

Eliab yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ahaaaa byose byapfuye kera ubgo bazanaga politike yamakusanyirizo umuturage akimwa ububasha bwo kugeza umusaruro kwisoko, ibibyose hari abo bifitiye inyungu

Abdhala yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ahaaaa byose byapfuye kera ubgo bazanaga politike yamakusanyirizo umuturage akimwa ububasha bwo kugeza umusaruro kwisoko, ibibyose hari abo bifitiye inyungu

Abdhala yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Muri njye numva ntagikuba cacitse mugihe ubutubuzi bwimbuto cg RAB itarashobora guhaza imbuto abaturage nifumbire yitwa ko iriho nkunganire ikaba iri kugigiro cyo hejuru ugereranije na mbere ntakabuza ibiciro bikwiye kuzamuka .ese ko tuvuga ibirayi ubu kg c’ umuceri nangahe? Litiro yamavutase imaze kwikuba kangahe? Reta Isabeau gushaka igisubizo muri rusange

Alia ngoga mukama yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ikibazo Kiri kuri Leta izamura umusoro,Ibishyimbo,ibi
jumba,dodo plse niba bibuze mu Rwanda ubwo SI ikibazo?politique y’ubuhinzi n’,
Ubworozi ntago isobanutse abayobozi nibatabare abaturage ibiribwa biboneke Kandi bidahenze cyane.

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ikibazo Kiri kuri Leta izamura umusoro,Ibishyimbo,ibi
jumba,dodo plse niba bibuze mu Rwanda ubwo SI ikibazo?politique y’ubuhinzi n’,
Ubworozi ntago isobanutse abayobozi nibatabare abaturage ibiribwa biboneke Kandi bidahenze cyane.

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka