Musanze: Abakorana na SACCO “Abihuta-Kinigi” barayirahira ko yabaye igisubizo ku buhinzi n’ubucuruzi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze barashima ko SACCO Abihuta Kinigi yabafashije kubona inguzanyo zo gushora mu buhinzi n’ubucuruzi babasha kwiteza imbere.
Umusaza w’imyaka 80 witwa Gafewu Pierre Claver wo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi ni umwe muri bo, uvuga ko ashima SACCO kubera serivisi zo kubitsa no kubaguriza ibaha.

Mbere ibigo by’imari bitaraza ngo babibakaga amafaranga mu ihembe no mu mugano akabapfira ubusa. Ariko ku ruhande rwe, uyu musaza asanga SACCO yamubereye igisubizo kuko abona inguzanyo mu gihe gito akabasha guhinga hegitare ebyiri z’ibirayi afite.
Akomeza avuga ko iyo nguzanyo ayikoresha mu kugura imbuto y’ibirayi, ifumbire mvaruganda no kwishyura abakozi akoresha mu buhinzi bw’ibirayi yemeza ko akabona inyungu ndetse akishyura SACCO nta kibazo.
Mukarurima Tabia na we mu bucuruzi bwe akorana na “SACCO Abihuta Kinigi”. Ahamya ko SACCO igitangira mu murenge wabo yahise afunguza konti atangira asaba inguzanyo y’igihe kirekire y’ibihumbi 500 yakoresheje mu kwagura ibijyanye no kwandikira abantu bakunda kwita “secretariat public” akishyura buhoro buhoro none ageze ku nguzanyo ya miliyoni ebyiri yishyura mu gihe gito.
Icyakora mu mikorere ya za SACCO ngo haracyagaragaramo ibibazo bijyanye no gutanga inguzanyo mu buryo bunoze bituma ubukererwe ku kwishyura buzamuka, Inama z’ubutegetsi na zo ngo zabaye uturima tw’abacungamutungo ba za SACCO bigatuma zidakora inshingano zazo nk’uko zibisabwa, umutekano w’amafaranga y’abaturage bavuga ko ukiri ikibazo n’ibindi.
Iyo mikorere itari myiza ni yo yahagurikije Komisiyo y’Ubucuruzi n’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite kugira ngo bagire inama abakozi ba SACCO ndetse n’abagize inama z’ubutegetsi zo mu mirenge ya Busogo, Gataraga na Kinigi, banoze imikorere yabo.
Hon. Mukakarangwa Clothilde, Visi Perezida w’iyo komisiyo, avuga ko abaturage bashima SACCO kubera ko zibafasha kwiteza imbere ariko ngo ikibazo cyo gutanga inguzanyo zigatinda kwishyurwa kirahangayikishije.
Gusa, “SACCO Abihuta Kinigi” yasuwe n’abadepite tariki 2 Kanama 2015, ifite ubukerwe mu kwishyura bungana na 16% naho Akarere ka Musanze kari ku gipimo cya 7.2%.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakomeze bagane ibi bigo by’Imari maze bigurize babashe kwiteza imbere muri byose