Musanze: Abagana isoko rya Goico barasaba ko Asanseri yaho yakongera ikifashishwa

Abakiriya bajya guhahira mu isoko rya kijyambere rizwi nka Goico Plaza, riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, n’abaricururizamo, bavuga ko babangamiwe n’uko icyuma kigenewe korohereza abazamuka cyangwa abamanuka muri iyo nyubako, kizwi nka Asanseri, kitagikoreshwa; bikaba bigora abafite intege nke, kuhabonera serivisi mu gihe bazikeneye.

Imbere y'imiryango y'iyi asanseri ubu harunze bimwe mu bikoresho by'abahacururiza kuko itagikoreshwa
Imbere y’imiryango y’iyi asanseri ubu harunze bimwe mu bikoresho by’abahacururiza kuko itagikoreshwa

Umwe mu bakiriya Kigali Today yasanze ahahira imyenda mu igorofa ya gatanu y’iri soko, yagize ati: “Kuba asanseri y’iri soko tutakiyikoresha, biratubangamiye, by’umwihariko ku baza kurihahiramo bafite intege nkeya. Urareba nkanjye, ngendera ku mbago imwe, bitewe n’ubumuga maranye igihe, natewe n’impanuka. Mbere asanseri igikora ni yo najyaga nifashisha, ikanyorohereza kuzamuka cyangwa kumanuka mu igorofa iryo ari ryo ryose ry’iyi nyubako, ku buryo urugendo rutashoboraga kurenga nk’iminota ibiri; none ubu kugira ngo ngere ahangaha, byansabye kunyura mu nzira zatugenewe nk’abantu bafite ubumuga; aho umuntu ayizenguruka, akaba yamara n’isaha irenga ataragera iyo ajya, kandi no kugenda, bigasaba kwigengesera ngo atanyerera; ukabona ari ibintu bigoranye”.

Kuba asanseri idakora, ngo binabangamira serivisi zitangwa na bamwe mu bacuruzi. Umwe muri bo yagize ati: “Kuba asanseri zitagikoreshwa, ubu hari ibyiciro by’abakiriya tugenda dutakaza, hakaba n’abaza biganyiriza kuhahahira harimo ababyeyi batwite, cyangwa bamwe mu bantu bafite ubumuga, wenda baba bakeneye guhaha ibintu runaka bidasabye ko babituma abandi. N’ubwo hari ingazi ndetse n’inzira zigenewe kunyurwamo n’abantu bafite ubumuga, usanga hari abahanyura bikandagira, kubera gutinya kuba bahagirira impanuka, bamwe bagahitamo no kutaza guhaha”.

Ubuyobozi bw'isoko rya Goico Plaza buvuga ko mu minsi iri imbere asanseri izongera gukoreshwa ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19
Ubuyobozi bw’isoko rya Goico Plaza buvuga ko mu minsi iri imbere asanseri izongera gukoreshwa ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19

Undi mucuruzi agira ati: “Hari nk’ubwo umukiriya aza mu iduka riri mu igorofa rya gatanu cyangwa irya kane, agasanga igicuruzwa akeneye kiri nko muri depot iri mu igorofa rya mbere bikaba ngombwa ko umucuruzi ajya kukimureberayo. Urumva ku munsi iyo haje bene nkabo basaga icumi, umucuruzi ahora azamuka amanuka bya hato na hato, ugasanga ni ibintu bivunanye. Iyi asanseri yari idufatiye runini cyane, ari na yo mpamvu twifuza ko badufasha ikongera gukoreshwa, ikajya itworohereza”.

Murengera Alexis, Umuyobozi mukuru wa Goico Ltd, avuga ko icyemezo cyo guhagarika gukoresha asanseri yo muri iri soko, cyari cyafashwe mu bihe byashize, muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Murengera Alexis, Umuyobozi wa Goico Ltd
Murengera Alexis, Umuyobozi wa Goico Ltd

Yizeza abarigana ko mu minsi ya vuba, bashobora kuzongera kuyifungura ikongera gukoreshwa. Agira ati: “Twari twaretse gukomeza gukoresha iriya asanseri muri cya gihe Covid-19 yagaragazaga ubukana n’ikwirakwira ryihuse, twirinda ko abantu bakomeza kuyikoresha, bigatiza umurindi ubwandu. Ariko nk’uko bikomeje kugaragara ko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kugabanuka, ndetse n’ibikorwa byinshi bikaba bikomeje kugenda bifungurwa; natwe dutekereza ko mu minsi iri imbere, iriya asanseri yazongera gukora, ariko nanone mu buryo bwubahirije amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid-19”.

Isoko rya kijyambere rya Goico Plaza ricururizwamo n’abasaga 1550 mu gihe urujya n’uruza rw’abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka